U Bwongereza bugiye kuburanisha ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
AI summary
Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwatangaje ko Dr Vincent Brown, wahoze witwa Dr Vincent Bajinya w’imyaka 65 uba mu Majyaruguru ya London, agiye kugezwa mu rukiko ngo aburanishwe ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni mu itangazo ubushinjacyaha bwasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, buvuga ko Dr Vincent Brown azitaba Urukiko rwa Westminster ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026.
Bwasobanuye ko uyu wahoze witwa Dr Vincent Bajinya aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, birimo icyaha kijyanye no kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha bitandatu bijyanye no kugira uruhare mu bwicanyi bufatwa nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Frank Ferguson, uyobora Ishami rishinzwe Ibyaha Bidasanzwe no Kurwanya Iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bwongereza, yavuze ko Dr Brown akekwaho kuba yarayoboye kandi agashishikariza abandi gukora ibikorwa by’ubwicanyi na Jenoside mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ferguson yavuze ko icyemezo cyo gukurikirana Dr Brown mu nkiko cyafashwe nyuma y’isuzuma rya dosiye y’ibimenyetso byatanzwe n’Itsinda rya Polisi rishinzwe ibyaha by’intambara.
Ati “Twanzuye ko ibisabwa n’amategeko kugira ngo hatangwe ibirego by’inshinjabyaha byujujwe.”
Yakomeje avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bufata ibyemezo byo gukurikirana abantu mu nkiko bwigenga, kandi bugashiingira ku bimenyetso bihari no ku mategeko.
Dr Vincent Brown, wahoze witwa Dr Vincent Bajinya yageze mu Bwongereza mu 2000 ari kumwe n’umuryango we. Bavuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Gicurasi ya 2013 yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa nyuma y’amezi abiri arekurwa by’agateganyo nyuma yo gutanga amafaranga asimbura igifungo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 262 words · 1 min read
- Published
- September 21, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke