Nyanza – Abaturage batishoboye borojwe inka
Umushinga RW 0591 EPR Mucubira uterwa inkunga na Compassion International watanze inka mu baturage batishoboye bo mu karere ka Nyanza.
Abaturage borojwe inka bose hamwe ni 15 bo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’Imishinga ya Compassion International yo mu Ntara y’Amajyepfo, Kanyambo Jean Pierre avuga ko mu busanzwe Leta y’u Rwanda na Compassion International bashyira imbaraga mu kumva ko umuturage w’u Rwanda yakomeza kuba ku isonga.
Yagize ati “Compassion International isanzwe ibafasha kubona amacumbi yo kubamo, gufasha abana kubona amafaranga y’ishuri n’ibindi. Gusa kuri iyi nshuro twanabazirikanye tuboroje inka.”
Bamwe mu baturage borojwe inka bavuze ko bishimiye igikorwa bakorewe, kandi na bo bizabafasha mu iterambere ryabo.
Nkurunziza Joseph yagize ati “Twishimiye inka twahawe kuko zizadufasha, abana bagiye kujya babona amata byoroshye ndetse ngiye kubona ifumbire, umusaruro wanjye mu buhinzi wiyongere.”
Mugenzi we na we yagize ati “Ibi dukorewe ni iterambere dufashijwe kuko inka twahawe izororoka.”
Umuyobozi w’Itorero EPR Gitarama presbytery Moderator, Rev. Sibomana Fideli yashimiye Leta y’u Rwanda iha umwanya amadini n’amatorera bakabasha no gufasha abaturage mu iterambere ryabo.
Yagize ati “Twishimira kugira Abakristo bateye imbere ariko nutishoboye tukagira uruhare akaba yatera imbere, ari na yo mpamvu mubona twaboroje inka.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Cyambari Jean Pierre yashimiye Compassion International yoroje abaturage ayoboye, avuga ko byose babikura ku Mukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Yagize ati “Igicaniro ntikizazime, inka muhawe namwe muzazirikane koroza abandi nk’uko namwe mworojwe.”
Inka 15 abaturage borojwe bahawe ipompo ndetse n’imiti yo kuzitera.
Umuyobozi w’Imishinga ya Compassion International yo mu Ntara y’Amajyepfo, Kanyambo Jean Pierre Abahawe inka basabwe kuzoroza abandi
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 264 words · 1 min read
- Published
- November 12, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke