Umubyeyi yishwe arimo gukiza abana be
Gisagara: Umubyeyi yishwe n’umwe mu bana be ubwo yarimo agerageza kubakiza barimo kurwana. Byabereye mu Mudugudu wa Sanzu, Akagari ka Cyiri, Umurenge wa Gikonko, mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026. Umusore witwa Kabera ni we ukekwaho kwica nyina amuteye umugeri. Ibi byabaye ubwo uriya mubyeyi yari agiye gukiza amakimbirane yari hagati […]
Gisagara: Umubyeyi yishwe n’umwe mu bana be ubwo yarimo agerageza kubakiza barimo kurwana.
Byabereye mu Mudugudu wa Sanzu, Akagari ka Cyiri, Umurenge wa Gikonko, mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026.
Umusore witwa Kabera ni we ukekwaho kwica nyina amuteye umugeri.
Ibi byabaye ubwo uriya mubyeyi yari agiye gukiza amakimbirane yari hagati ya Kabera na mushiki we.
Abaturage bavuga ko uyu musore yari yagiranye amakimbirane na mushiki we witwa Uwamahoro, umubyeyi wabo agiye kubakiza, umusore amutera umugeri, ahita apfa.
Umuyobozi w’Umurenge wa Gikonko, Sibomana Damien, yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.
Uyu muyoboi kandi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane hagati yabo, by’umwihariko mu miryango, ahubwo bakajya bakemura ibibazo baganira kandi bitabaza inzego zibegereye igihe bibaye ngombwa.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda amakimbirane hagati yabo, bagirana ibibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha.”
Yibukije abaturage ko amakimbirane adakwiye gukemurwa hifashishijwe urugomo, kuko ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu.
Uyu musore yashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare akekwaho mu rupfu rw’umubyeyi we.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 174 words · 1 min read
- Published
- November 13, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke