Ba Perezida Trump, Xi na Putin bagiye guhurira mu nama idasanzwe
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uw’u Bushinwa, Xi Jinping, n’uw’u Burusiya, Vladimir Putin, bagiye guhurira mu nama yihariye izabera mu Bushinwa, baganire ku kugabanya intwaro kirimbuzi no ku bibazo bikomeye bireba umutekano n’imibanire mpuzamahanga.
Iyi nama izaba mu cyumweru gitaha izahuza aba bayobozi batatu b’ibihugu bifite ubushobozi bukomeye mu bya gisirikare no mu ntwaro kirimbuzi, izabera mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa, aho bazaba bitabiriye inama y’Ubukungu ya APEC, ihuza ibihugu byo mu karere ka Aziya na Pasifika.
Umuvugizi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Olivia Wales, yavuze ko kimwe mu bizibandwaho mu biganiro bizahuza abo bategetsi ari ukuganira ku buryo Isi yagabanya intwaro kirimbuzi.
Ati “Perezida [Trump] yasobanuye neza ko mu zindi ngingo, azaganira ku kugabanya intwaro kirimbuzi ku Isi, kuko abona ko ikwirakwizwa ryazo riteje akaga gakomeye.”
Biteganyijwe kandi ko ikibazo cy’intambara ya Iran yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongera mu Isi, kizaganirwaho birambuye.
Iyi nama kandi ibaye mu gihe umubano w’ibi bihugu bitatu ukomeje kurangwa no guharanira ubugenzuzi ku rwego mpuzamahanga, ibibikururira mu makimbirane ashingiye ku nyungu za politiki n’igisirikare.
Kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine mu 2022, u Bushinwa bwabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bucuruzi bwabwo, mu gihe Amerika n’u Burayi bo bafatiye u Burusiya ibihano mu bukungu.
U Burusiya n’u Bushinwa nabyo bishyirwa mu majwi ku kuba byaragiye ku ruhande rwa Iran ubwo Amerika yatangizaga ibitero kuri Iran.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 230 words · 1 min read
- Published
- November 14, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke