Bethlehem Evangelical Week igiye kuba ku nshuro ya 10
AI summary
Bethlehem Choir yatangaje amatariki y’igiterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi irindwi kizwi nka “Bethlehem Evangelical Week”, kizabera kuri ADEPR Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Bethlehem Choir yatangaje ko iki giterane kizaba kuva ku wa 21 kugeza ku wa 27 Ukuboza 2026. Kizarangwa n’indirimbo, ijambo ry’Imana n’ibikorwa by’urukundo. Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yavuze ko iki guterane cy’uyu mwaka kizaba umwanya wo gushimira Imana ku bw’ibyo yakoreye abantu, kuko ari inshingano abakristo bakwiye guhora bashyira imbere. Yagize ati: “Igiterane cyacu cyagarutse. Umwihariko ni ugushima Imana, nk’uko dusabwa guhora dushima Imana. Ibyo Imana yakoze ni byinshi, rero birakwiye gushima.”
Bethlehem Evangelical Week ni igiterane ngarukamwaka kigira intego yihariye, kigamije kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi binyuze mu guhimbaza Imana no kwigisha Ijambo ryayo. Ni ku nshuro ya 10 Bethlehem Choir igiye gukora iki giterane.
Prince Mahoro yavuze ko bishimira ko batangije iki giterane cy’ivugabutumwa kimara icyumweru bikakirwa neza n’abandi bakozi b’Imana n’amakorali atandukanye, na bo bakaba baratangiye kubishyira mu bikorwa mu buryo butandukanye.
Uyu muyobozi yagize ati: “Ibyo twishimira ni byinshi, gusa by’umwihariko twishimira ko ubu buryo bw’ivugabutumwa twatangije bumara icyumweru, tutabigumanye twenyine;
Ahubwo na bene data duhuje umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu guhimbaza Imana na bo babonye ari byiza, bagakomeza kubishyira mu bikorwa. Ibyo biradushimisha cyane kuko bituma ubutumwa bugera kure.”
Bethlehem Choir ni imwe mu makorali amaze igihe kinini akora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Ifatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y’Iburengerazuba mu makorali akunzwe cyane anakora ibikorwa bikomeye.
Ikunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Birashoboka”, “Imbaraga mu Maraso ya Yesu”, “Dukundane”, “Tuzigumira muri Yesu”, “Hari Ibanga ku Bakijijwe”, “Yesu We!”, “Ku Zajya mu Ijuru”, “Yesu Gusa [Yesu Ni we Muhuza]” na “You are Holy” baheruka gushyira hanze.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 305 words · 2 min read
- Published
- November 14, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke