Ibihugu bitanu by’i Burayi bigiye kohereza abimukira mu Rwanda
Ibihugu bitanu byo ku Mugabane w’u Burayi bigiye kugirana amasezerano n’u Rwanda agamije kohereza mu Rwanda abimukira basabye ubuhungiro muri ibyo bihugu ariko ubusabe bwabo bukangwa.
Ibyo bihugu birimo u Budage, Autriche, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi. Biteganyijwe ko amasezerano y’ubufatanye hagati yabyo n’u Rwanda atangazwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu nama yiga ku micungire y’abimukira iri kubera i Vienne muri Autriche.
Amakuru yatangajwe na Reuters na Euronews avuga ko ibiganiro hagati y’ibi bihugu na Kigali bigeze ku musozo, nyuma y’amezi menshi impande zombi ziganira ku buryo u Rwanda ruzakira abo bimukira.
Ibyo binyamakuru bivuga ko amasoko yabyo yizewe yabibwiye ko icyiciro cya mbere kizaba ari igerageza kizatangirana no kwakira abantu bake bo muri ibyo bihugu bitanu, guhera mu mpeshyi ya 2027.
Abo bimukira bazacumbikirwa mu bigo bizaba byarateguwe ku buryo bashobora kugenda bisanzuye, bagahabwa ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda, ndetse bagahabwa amahirwe yo kwinjira no ku isoko ry’umurimo.
Bivugwa ko muri iyi gahunda nta gihe ntarengwa cyashyizweho abimukira bashobora kumara mu Rwanda, bikaba bishoboka ko hari abashobora kuhaguma igihe kirekire batarasubizwa mu bihugu byabo cyangwa ikindi gihugu cyakwemera kubaha ubuhungiro.
Iyi gahunda ntireba abantu bose basaba ubuhungiro muri ibyo bihugu, ahubwo izibanda ku bimukira basuzumwe bagasanga badafite impamvu zemewe n’amategeko zatuma bahabwa ubuhungiro, kandi bakaba baranyuze mu nzira zose zemewe zo kujuririra icyo cyemezo cyatumye bimwa ubuhungiro.
Mu rwego rwo gutegura iyi gahunda , mu kwezi kwa Nzeri 2026, abadepite babiri bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagiriye uruzinduko i Kigali, berekwa ibikorwa remezo byari byarateganyirijwe kwakira abimukira mu masezerano u Rwanda rwari rwaragiranye n’u Bwongereza nyuma ntashyirwe mu bikorwa.
Muri urwo rugendo abo badepite basuzumye ndetse banyurwa n’uburyo aho hantu hateganyijwe kwakira abimukira hateguwe.
Aya masezerano nasinywa, u Rwanda ruraba igihugu cya mbere kitari mu Muryngo w’Ubumwe bw’u Burayi gshingiwemo ikigo cyihariye cyo kwakira abimukira boherejwe n’ibihugu biwugize.
U Rwanda rusanzwe rwakira abimukira boherejwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko ibihugu byombi bigiranye amasezerano ndetse runakira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, bagacumbikirwa ino mu gihe bategereje ikindi gihugu cyemera kubaha ubuhungiro.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 347 words · 2 min read
- Published
- November 16, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke