Ntabwo turagera aho umuturage abura ibyo kurya- MINALOC
*Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yahumurije abaturage, ababwira ko badakwiriye kugira impugenge kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko , avuga ko nta muturage uzabura ibiribwa. *
Ibi yabivuze mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku wa 15 Ugushyingo 2026, mu gihe ku isoko ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu Ukwakira 2026, ibiciro mu mijyi byazamutseho 19,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025. Muri Nzeri 2026. Izamuka ryari kuri 17,2%.
Minisitiri Habimana yavuze ko nubwo ibyo biteye inkeke gusa igikomeye ari uko u Rwanda rutari rwagera aho abaturage babura ibyo kurya mu gihugu.
Ati “Icyo cy’ibiciro kirahari . Ariko icyo twakwishimira ntabwo turagera aho umuturage abura ibyo kurya.Ibikomoka ku buhinzi, ibikenrwa mu gutegura amafunguro birahari.Ikibazo ni abantu bamwe na bamwe,kubera ubushobozi bucye badashobora kubibona nkuko bari basanzwe babibona.Hanyuma n’abasanzwe babibona bakabibona byabahenze.”
Minisitiri Habimana yasobanuye ko izamuka ry’ibiciro ahanini ryatewe n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati bityo bikagira ingaruka ku isoko rusange ry’Isi.
Minisitiri Habimana yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko Leta izakomeza gushyira umuturage ku isonga.
Ati “Nta muturage ukwiriye kugira impugenge igihe yaba afite rwose ikibazo gikomeye atabasha kubona ibimutunga, uwo byabaho inzego zacu ziba ziteguye kumufasha. Kandi hirya no hino bari kubikurikirana ku buryo tubona ko nta kibazo.”
Yakomeje ati “Hari ingamba zitandukanye Leta iba yarafashe kugira ngo yitegure ibihe nk’ibi kuko iriya ntambara imaze iminsi, hari ibijyanye na El Nino by’uko izuba n’imvura bizaba byinshi.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi,Dr Uwituze Solange, yavuze ko igihugu gifite ibigega hirya no hino mu gihugu ku buryo ibiribwa bitazabura burundu.
Dr Uwituze yasabye abahinzi bahinga ku buso buto gukoresha uburyo bwo kuhira nka kimwe mu kwishakira igisubizo.
Ati “Icyo turimo tureba ko twafatanya gukora,ni ukugira ngo turebe ibishobora kuramirwa no kuhira.Tugasaba abaturage ko twadukoresho twabahaye two kuhira ahantu hato,dutangire duhaguruke,twuhire aho bishoboka.Aho bidashoboka, abahinzi bagende begere abagoronome,barebe ibihingwa babagiraho inama gufatanya,byerera amezi abiri kandi birahari.”
Ibiciro ku masoko byarazamutse
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 319 words · 2 min read
- Published
- November 16, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke