FERWAFA yasabye Abanyarwanda kuzafasha Amavubi gutsinda Mali
Mu rwego rwo gutera akanyabugabo abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye Abanyarwanda kuzuzura Stade Amahoro kandi bambaye imyambaro yiganjemo amabara y’umuhondo, mu mukino uteganyijwe ejo Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro.
Ku wa 17 Ugushyingo 2026 muri Stade Amahoro, hateganyijwe kuzakinwa umukino w’umunsi wa Kane mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, uzahuza Amavubi na Les Aigles du Mali yatsindiye u Rwanda i Bamako ibitego 3-2.
FERWAFA ibicishije mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, yasabye Abanyarwanda kuzuzura Stade Amahoro ubwo uyu mukino uzaba urimo kuba, kugira ngo bazafashe abakinnyi kubona intsinzi.
Ubwo hakorwaga imyitozo ibanziriza iya nyuma y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, abasore b’Amavubi bagaraye bafite ibyishimo n’icyizere cyo kuzatsinda uyu mukino ufite igisobanuro kinini ku Banyarwanda no ku mibare igana mu Gikombe cya Afurika kizakinwa umwaka utaha.
Kuri uyu wa mbere, ni bwo haza kuba ikiganiro n’abanyamakuru ku batoza b’amakipe yombi ndetse n’imyitozo ya nyuma itegura umukino w’ejo. Mali iyoboye iri tsinda n’amanota icyenda, igakurikirwa n’u Rwanda rufite atandatu mu gihe Cap-Vert ifite amanota atatu.
FERWAFA yasabye Abanyarwanda kuzuzuza Stade Amahoro bambaye imyambaro y’umuhondo Umwambaro w’umuhondo muri Stade Amahoro nicyo Abanyarwanda basabwe Kuza muri Stade bambaye imyambaro y’ikipe y’Igihugu, nicyo Abanyarwanda basabwe Umunsi w’Umuhondo, Umunsi w’Amavubi Constantine we akomeje kuganiriza abasore be Morale yari yose kuri Leroy-Jacques Mickels Akanyamuneza kuri kapiteni w’Amavubi Manzi Thierry mu myitozo ibanziriza iya nyuma Mugisha Bonheur utarakinnye umukino ubanza, azakina uwo kwishyura Ni imyitozo yaranzwe na morale mu basore b’Amavubi Kavita na Abeddy mu myitozo ibanziriza iya nyuma
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 256 words · 1 min read
- Published
- November 16, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke