Constantine azi guhisha intege nke z’ikipe ye – Da Silva
Mbere yo gukina n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi mu mukino w’umunsi wa Kane w’itsinda K mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, ikipe y’Igihugu ya Mali [Les Aigles du Mali], yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro, umutoza wayo avuga ko u Rwanda rufite umutoza w’umuhanga mu guhisha intege nke z’ikipe ye.
Izi Kagoma za Mali, zari zabanje kwitoreza kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 15 Ugushyingo 2026 mu masaha y’ijoro.
Kuri uyu wa Mbere, abasore ba Mali bakoreye imyotozo ku kibuga bazakiniraho n’Amavubi ku wa 17 Ugushyingo 2026 Saa tatu z’ijoro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi, umutoza wa Les Aigles du Mali, Anthony Da Silva, yavuze ko bagiye gukina n’ikipe nziza kandi ifite umutoza mwiza.
Yakomeje akeza Amavubi n’umutoza wayo, Constantine, avuga ko batarambirwa mu mukino kabone n’iyo waba ubagoye kandi ibyo atari ibikorwa na benshi.
Da Silva yakomeje avuga ko umutoza w’Amavubi ari umuhanga, ariko byagera mu gice cyo guhisha intege nke z’ikipe ye, bikaba ibindi bindi.
Mali iyoboye iri tsinda n’amanota icyenda, ikurikiwe n’u Rwanda rufite atandatu mu gihe Cap-vert ifite, Liberia yo nta nota irabona.
Anthony Da Silva utoza Mali, yakeje Constantine n’Amavubi Sinayoko yavuze ko bagiye gukina n’ikipe nziza Les Aigles du Mali yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga izakiniraho Mali yazanye abakinnyi bayo bose yiteze ko bazayifasha
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 217 words · 1 min read
- Published
- November 16, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke