Gen Muhoozi yamaramaje ko ashaka gusimbura Se ku butegetsi
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, umaze iminsi aca amarenga y’uko ashobora kuzasimbura se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku butegetsi yongeye kubishimangira avuga ko nta muntu uzabimubuza. Ni mu butumwa uyu Mu-Jenerali w’inyeneyeri enye yanditse ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko konti ye kuri […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, umaze iminsi aca amarenga y’uko ashobora kuzasimbura se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku butegetsi yongeye kubishimangira avuga ko nta muntu uzabimubuza.
Ni mu butumwa uyu Mu-Jenerali w’inyeneyeri enye yanditse ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko konti ye kuri uru rubuga yari yongeye kugaruka.
Gen.Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida mu bikorwa bya Gisirikare byihariye , yanditse ati “Nzahatanira kuba Perezida w’iki gihugu nyuma ya Mzee [Perezida Museveni]. Nta muntu uzambuza. Icyizere cyanjye ngishingiye ku Mana Ishoborabyose no ku baturage b’iki gihugu, abagabo n’abagore.”
Si ubwa mbere Gen.Muhoozi avuze ko aziyamamariza kuyobora Uganda. Mu 2024 nabwo yari yatangaje ko mu matora yabaye mu 2026 yari kwiyamamariza kuyobora Uganda hanatangira inkundura yiswe “MK26” ariko nyuma arabireka nyuma y’uko Perezida Museveni yemeje ko aziyamamaza.
Byavuzwe ko Perezida Museveni nawe ubwe aherutse gukusanya abarwanashyaka bakuru b’Ishyaka rya NRM abagezaho icyifuzo cy’uko ashaka ko umuhungu we yazamusimbura ku butegetsi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 170 words · 1 min read
- Published
- November 17, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke