Imirwano ya FRN na FARDC yahungabanyije ibikorwa by’ubuvuzi– MSF
Umuryango w’abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières (MSF), yatangaje ko imirwano y’i Bunyakiri muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC),ihuza umutwe wa FRN wahoze ari AFC/M23 ndetse n’igisirikare cya Leta, FARDC, yahungabanyije serivisi z’ubuvuzi ndetse ituma abasivili bata ingo zabo. MSF yabivuze mu itangazo […]
Umuryango w’abaganga batagira umupaka, Médecins Sans Frontières (MSF), yatangaje ko imirwano y’i Bunyakiri muri teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC),ihuza umutwe wa FRN wahoze ari AFC/M23 ndetse n’igisirikare cya Leta, FARDC, yahungabanyije serivisi z’ubuvuzi ndetse ituma abasivili bata ingo zabo.
MSF yabivuze mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, ivuga ko imirwano hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa FRN,wahoze witwa AFC/M23 n’ingabo za leta (FARDC) yakajije umurego kuva ku itariki ya 6 y’uku kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
MSF ivuga ko ibintu byarushijeho kuba bibi ku wa gatanu nyuma y’ibitero by’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ‘drones’) hafi y’i Bulambika, hegereye ibitaro bikuru bya Bunyakiri, bivura abaturage bava mu bice byinshi by’icyaro aho serivisi z’ubuvuzi zisanzwe zigera ku bantu bacye.
Abakozi bo kwa muganga bimuye serivisi z’ubuvuzi, harimo n’abarwayi 76, babajyana ku kigo nderabuzima cya Maibano kiri hafi aho, mu gihe myinshi mu miti y’ibyo bitaro, ibikoresho hamwe n’ibindi byifashishwa kwa muganga byasigaye mu bitaro. MSF ivuga ko iryo hungabana ry’ubuvuzi rishobora kugira ingaruka ku bantu babarirwa mu bihumbi basanzwe bagana ibyo bitaro.
Uwo muryango uvuga ko bamwe mu bakozi bawo na bo bataye ingo zabo, ndetse ko urimo kugerageza kumenya amakuru y’abakozi benshi bawo.
MSF ivuga ko yabaye igabanyije ibikorwa byayo, yimura bamwe mu bakozi bayo ibajyana i Bitale n’i Bukavu, ahantu hasanzwe hibasiwe na kolera (cholera) na malaria nyinshi.
Iyi ntambara irimo gutuma ibikorwa by’ubutabazi muri rusange bigorana mu burasirazuba bwa RDC.
Amashami y’Umuryango w’Abibumbye na leta ya RDC bavuga ko intara ya Kivu y’Epfo ari imwe mu zibasiwe cyane no kutihaza mu biribwa, aho abaturage bagera kuri miliyoni 1.1 bugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’inzara, mu gihe intambara yagabanyije umubare w’abashobora kugera mu mirima yabo no mu bikorwa bisanzwe bibabeshaho.
BBC ivuga ko MSF yatangaje ko haramutse habayeho ihungabana ry’igihe kirekire rya serivisi z’ubuvuzi, bishobora gutuma abantu babarirwa mu bihumbi bagera gacye kuri serivisi z’ubuvuzi, mu karere gasanzwe kagowe no guhangana n’indwara zinyuranye, abaturage bava mu byabo hamwe n’inzara
**UMUSEKE.RW **
Follow the story
About this article
- Length
- 329 words · 2 min read
- Published
- November 18, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke