Umusore wakoreraga Kampani yitwa JASPA y’Abashinwa yagwiriwe n’ikirombe
AI summary
Muhanga: Umusore witwa Manishimwe Jean Claude, yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye gicukurwamo amabuye y’agaciro, ahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yahitanye Manishimwe Jean Claude w’imyaka 36 y’amavuko, yabereye mu Mudugudu wa Kabayaza, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi.
Gitifu w’Umurenge wa Kabacuzi, Dusabimana Télesphore yabwiye UMUSEKE ko Manishimwe Jean Claude yajyanye na bagenzi be mu kazi ko gucukura amabuye y’agaciro muri Kampani yitwa JASPA, binjirana mu kirombe bumva gitangiye gukaka, bagenzi be bahita biruka, we amabuye yo mu kirombe amugwaho arapfa.
Ati: “Abagerageje kumushakisha bacukuye mu gihe cy’amasaha abiri, basanga amabuye yamenaguye umutwe we.”
Gitifu Dusabimana yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko bavuganye n’abakuriye iyi Kampani y’Abashinwa bababwira ko isanzwe ifite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro, ikaba ifite n’ubwishingizi bw’abakozi.
Dusabimana akomeza avuga ko iyi Kampani yemeye kwishyura ibijyanye n’imihango yo gushyingura, nyuma bakazarebera hamwe ibyo amategeko agena ku mukozi wagiriye impanuka mu kazi, akavuga ko ariyo mpamvu yatumye basaba ko umurambo ubanza gukorerwa isuzuma kugira ngo nihabaho gukurikirana mu mategeko, hatagira dosiye yo kwa Muganga ibura.
Manishimwe Jean Claude n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Peru, Akagari ka Kabuye ho muri uyu Murenge.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Kabgayi gupimwa.
Hashize igihe hirya no hino mu Turere ducukurwamo amabuye y’agaciro humvikana impanuka zihitana ubuzima bw’abaturage, zigakomerekeramo abandi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 210 words · 1 min read
- Published
- November 18, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke