Abahinzi bagaragaje ko batazatezuka mu guteza imbere igihingwa cy’ikawa
Muhanga: Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri za Koperative bavuga ko badateze gutezuka mu gikorwa cyo guhinga ikawa kuko ibafitiye akamaro kanini.
Ibi babibwiye UMUSEKE bashingiye ku bihembo Ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherezwa mu mahanga (NAEB) giheruka kubaha bijyanye n’ubwiza bw’ikawa yabo.
Perezida wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi akaba n’Umuhinzi ntangarugero w’ikawa, Utuyeneza Irène avuga ko yatangiye guhinga ikawa mu mwaka wa 2019, yunganira umugabo we wari ubimazemo imyaka myinshi.
Ati: “Usibye kuba twarabonye umwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu, no ku rwego mpuzamahanga, umusaruro tuvana mu gihingwa cy’ikawa udufasha kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri, mitiweli ndetse no kubaka amacumbi tubamo tudakodesha.”
Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi, Nshimiye Aimable avuga ko amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa NAEB yateguye yabahaye imbaraga zo gukomeza gusigasira uburyohe bw’ikawa ku bayisogongera bavuye ku migabane itandukanye y’isi, ariko kandi bakaba bagiye gukorana ibiganiro n’abahinzi babagira inama yo kwagura ubuso, no kuvugurura igihingwa cy’ikawa yabo.
Ati:* “Abaguzi batangiye kwiyongera bitewe n’aya marushanwa NAEB itegura, uyu mwanya wa gatatu watwongereye icyizere kuko n’ibihembo tubona ni byinshi.”*
Utuyeneza Irène Perezida wa Koperative y’abahinga ikawa mu murenge wa Sholi
Perezida wa Koperative Great Coffee Farmers, Uwimana Esther yabwiye UMUSEKE ko bashyize imbere gahunda yo kwegera abahinzi bayisasira, kuyisazura bakayikorera neza kugira ngo idatakaza uburyohe n’ubwiza.
Ati: “Iyo ikawa yeze umuhinzi abona inyungu, ndetse n’inganda ziyicuruza zikunguka.”
Gusa Uwimana avuga ko mu marushanwa NAEB itegura baba bahatana n’andi makoperative atandukanye ku buryo iyo batakoreye neza ikawa, umwanya wa mbere bashobora kuwutakaza.
Umuyobozi w’Ishami ry’ikawa n’icyayi muri NAEB, Nkurunziza Aléxis avuga ko 75% by’inyungu ziva mu ikawa NAEB iziha amakoperative na yo akaziha abahinzi.
Nkurunziza akavuga ko indi nyungu abahinzi bakura mu musaruro w’ikawa, NAEB ifasha abahinzi kubabonera inyongeramusaruro zirimo amafumbire n’imiti, hakiyongeraho amahugurwa baha abahinzi no kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga.
Ati: “Tubahuza n’abaguzi bo ku rwego rw’isi, kuko ahenshi tuhafite amasoko.”
Nkurunziza avuga ko gahunda u Rwanda rwashyizeho ya Visit Rwanda yiyongereye ku masoko basanzwe bafite, kuko amakipe afitanye amasezerano n’u Rwanda iyo yakinnye, ikawa y’u Rwanda iba yabonye abayinywa kuri za stades zabereyeho imikino.
Aya marushanwa ngarukamwaka ategurwa na NAEB akagira uruhare mu kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, kwagura amasoko, kuzamura igiciro cyayo ndetse n’amadovize yinjiza mu gihugu, akaba uburyo bwo gushimira abahinzi, abatunganya ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga.
Umwe mu bahinga ikawa afite ingemwe zayo Ikawa bisaba kuyihinga neza no kuyisasira
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 389 words · 2 min read
- Published
- November 19, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke