Ntibigisaba guhugira kuri Telefoni : Umwihariko w’ibyapa bishya bya Bisi muri Kigali
Hagiye gushira ukwezi, mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe uburyo bushya bw’ibyapa bya Bisi, bifite ikoranabuhanga rimenyesha iminota isigaye ngo igere aho umugenzi ategerereje. Ni ibyapa biri hafi ya sonatubes ku bagana i Remera no mu Gishushu ku bagana mu Mujyi rwagati wa Kigali. Ibi biri gukorwa mu rwego rwo gukuraho inzitizi z’uko umuntu yamaraga umwanya […]
Hagiye gushira ukwezi, mu Mujyi wa Kigali, hatangijwe uburyo bushya bw’ibyapa bya Bisi, bifite ikoranabuhanga rimenyesha iminota isigaye ngo igere aho umugenzi ategerereje.
*Ni ibyapa biri *hafi ya sonatubes ku bagana i Remera no mu Gishushu ku bagana mu Mujyi rwagati wa Kigali.
Ibi biri gukorwa mu rwego* rwo *gukuraho inzitizi z’uko umuntu yamaraga umwanya ategereje Bisi ndetse byasabaga ngo umuntu ahugire kuri telefoni cyangwa ku mbuga nkoranyambaga .
Imbamutima z’abagenzi…
Bamwe mu bagezi bavuga ko kuba hari ibi byapa, bizakemura ikibazo cy’umwanya umuntu yamaraga ari ku murongo cyangwa ku cyapa gitegerwamo bisi atazi igihe imugereraho.
Umwe ati “Uburyo bwa mbere bizamfasha mu buryo bw’amikoro. Ni ukuvuga ngo uko nabashaga kuza gutega, ugasanga nka Bisi sinzi igihe iri buzire.Nkategereza,ugasanga ibaye icumi,makumyabiri,nkumva ndarambiwe, bikansaba gutega moto. Ariko ubu, nkaba navuga ngo iraza iminota makumyabiri n’itanu, nategereza nkaba nzi igihe nagerera mu kazi.”
Undi ati “Gutegereza imodoka utazi ngo irakugeraho ryari,urananirwa. Ariko iyo uri kuvuga ngo mu minota ingahe iraba igeze hano, hari izahagurutse,mu mutwe birakorohereza cyane.”
Aba bongeraho ko abakora iri koronabuhanga barinoza ku buryo iminota yemejwe ko ari bwo Bisi igerera ahantu yakubahirizwa.
Umuyobozi wa sosiyete ya Ecofleet Solutions ishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ari nayo iri gukurikirana iyi gahunda, Rukera Aubin, yabwiye UMUSEKE ko iri koranabuhanga rikiri mu igeragezwa,niritungana mu mujyi wa Kigali hazashyirwa ibyapa 200.
Ati “ Biracyari mu igeragezwa,nitumara kubona bitanga amakuru nkuko tubyifuza nyayo, nibwo tuzatangira no kubishyira n’ahandi hasigaye.Ariko gahunda ni ugushyiraho 200.”
Akomeza ati “Hari ibyo twagiye tubona tugomba kunoza,hari ibyo abaturage batubwira nabyo turabikurikirana. Nitumara kubona ko byanoze,tubona ko bimeze neza, n’ibyo bisigaye tuzabushyiraho.”
Rukera avuga ko bitarenze muri Werurwe umwaka utaha,ibi byapa 200 bizaba byagejwe mu Mujyi wa Kigali mu gihe igerageza rizaba ryatanze ibisubizo byiza.
Umwihariko w’ibi byapa
Ibi byapa bishya bya bisi bifite ikoranabuhanga rya GPS n’imirasire y’izuba (solar panels) byerekana igihe bisi isigaje kugira ngo ihagere. Bifite ibikoresho bifata imirasire y’izuba bituma bikora nta muriro w’amashanyarazi usanzwe bisabye.
Usibye kuba uri ku cyapa ugategereza Bisi, kugeza ubu hari gukorwa uburyo bwo guhuza amakuru na telefone ngendanwa kugira ngo abagenzi bamenye aho bisi zigeze n’ibyapa bibegereye, ndetse hakaba hari n’uburyo bufasha gutegura ingendo no kureba imirongo ya bisi.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 367 words · 2 min read
- Published
- November 19, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke