Abarenga 500 biyongereye ku bakopeye ibizamini bya Leta
Minisiteri y’Uburezi, yatangaje ko abanyeshuri 563 biyongereye ku bandi 1.097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka 2025-2026.
Ni mu itangazo MINEDUC yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2026 , rigaruka ku iperereza ry’ibibazo by’uburiganya byagaragaye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, umwaka wa 2025/2026, abanyeshuri 7188 barakopejwe ariko iperereza ryagaragaje ko bakopejwe n’abantu bakuru.
Abakekwaho gukopeza aba banyeshuri barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze batawe muri yombi, ubu bakaba bakurikiranywe n’ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.
Mu gihe iperereza ryari rikomeje, hafashwe icyemezo cyo guha aba banyeshuri andi mahirwe, basubiramo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026.
Minisitiri Nsengimana yabajijwe niba abakopeye ubwo bakoraga ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bazahabwa andi mahirwe nk’abo mu mashuri abanza, asubiza ko batazabona ayo mahirwe.
Yasobanuye ko abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bari bato, bitandukanye n’abo mu mashuri yisumbuye kubera ko bo nta babibakoresheje.
Mu itangazo rya MINEDUC yashyize hanze, yavuze ko iperereza ryakorewe abakandida 1.097 bari babanje gukekwaho gukopera.
Muri bo, 30 basanzwe nta buriganya bakoze bityo amanota yabo aratangazwa.
MINEDUC yavuze ko iperereza ryagaragaje abandi bakandida 563 bakopeye, bituma umubare w’abakandida bose byemejwe ko bakopeye ugera ku 1.630.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko amanota y’abo bakandida 563 bagaragaye mu gihe cy’iperereza kimwe n’impamyabumenyi byateshejwe agaciro.
Itangazo rikomeza rivuga ko Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizamenyesha ku giti cye buri mukandida urebwa n’iki cyemezo bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mbere y’uko umunsi urangira.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iperereza ry’iki kibazo cyo gukopera rirangiye burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byasuzumwe.
Yongeyeho ko abakandida bafite amanota yateshejwe agaciro bahawe amahirwe yo gukomeza amashuri yabo, bahitamo gusubiramo umwaka wa nyuma ku mashuri basanzwe bigaho cyangwa bakimukira ku yandi mashuri, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.
Bashobora kandi kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga, hakurikijwe amabwiriza abigenga.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izakomeza guharanira ubwangamugayo n’ubuziranenge mu mitegurire n’ikorwa ry’ibizamini bya Leta, ari na ko ishyira imbere ko abanyeshuri bagira amahirwe yo gukomeza amashuri yabo.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 356 words · 2 min read
- Published
- November 19, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke