Umuhungu uri mu cyiciro cy’ingimbi yishwe n’amashanyarazi
AI summary
Muhanga: Iranzi Christian w’imyaka 16 y’amavuko yishwe n’umuriro w’amashanyarazi wari mu kirombe bacukuramo amabuye y’agaciro.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Buyoga, Akagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 19/11/1/2026.
Uyu muhungu uri mu kigero cy’ingimbi yakoreraga Kampani yitwa COMAR, icukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe.
Gitifu w’Umurenge wa Kabacuzi Dusabimana, Télesphore yabwiye UMUSEKE ko amakuru bahawe n’abahakora, avuga ko Iranzi Christian yahageze uyu munsi ahabwa akazi na Kapita witwa Niyikora Félicien alias Gafaranga, mu birombe by’uwitwa Sindambiwe na Kayitare Joseph.
Ati: “Ikigiye gukurikiraho ni ugushakisha uwahaye akazi uyu mwana, ndetse n’ubuyobozi bwa Kampani bugahatwa ibibazo.”
Gitifu Dusabimana avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, Polisi bagezeyo bakaba batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mwana, mbere yuko umurambo we woherezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.
Gusa abahaye UMUSEKE amakuru bavuga ko Iranzi Christian asanzwe akorera iyi Kampani, ko ibyo abahaye Gitifu amakuru bamuyobeje.
Ubwo twateguraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri ahabereye impanuka, kuko abakozi ba Kampani ya COMAR babanje gutegereza ko inzego z’ubuyobozi zihagera.
Perezida wa COMAR, Hakorimana Louis yabwiye UMUSEKE ko yatunguwe no kumva Kapita we yakoreshaga umwana w’imyaka 16.
Ati: “Nagerageje guhamagara Kapita wahaye akazi Nyakwigendera nsanga telefoni ye itari ku murongo.”
Hakorimana avuga ko uko bimeze kose aza gukurikiranwa akabazwa impamvu akoresha umwana.
Cyakora andi makuru avuga ko muri iyi Kampani basanzwe bakoresha abana bari munsi y’imyaka y’ubukure, kandi ko bamwe mu bahageze iyi mpanuka ikimara kuba bahabasanze.
Umwe mu bahugukiwe amategeko, ybwiye UMUSEKE ko niba uriya mwana yakoreraga mu kirombe acukuramo amabuye y’agaciro, “hari impamvu ikomeye yo gukora iperereza ku cyaha cyo gukoresha umwana umurimo ubujijwe. Itegeko riteganya icyo cyaha.”
Yongeyeho ko “Urupfu rwatewe n’amashanyarazi na rwo rusaba iperereza ryihariye ku mutekano w’aho yakoreraga, icyateye impanuka n’abo inshingano zishobora kureba.”
Uyu munyamategeko ati “Ntitwahita twemeza ko kampani cyangwa umuntu runaka yakoze icyaha cyateye urupfu mbere y’uko iperereza ribyemeza.”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 313 words · 2 min read
- Published
- November 19, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke