U Bufaransa ntibushyigikiye gahunda y’ibihugu 5 yo kohereza abimukira mu Rwanda
U Bufaransa bwatangaje ko butazifatanya n’ibihugu bitanu by’u Burayi mu mugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bimwe ubuhungir**o***, ****bu**vuga ko budashyigikiye gahunda yo gushyiraho ibigo byakira abimukira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). *
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AP bivuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ku wa Gatatu, yatangaje ko iki gihugu kidashyigikiye gahunda yo gushyiraho ibigo byakira abimukira hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kuko ishidikanya ku musaruro wabyo ndetse ko u Bufaransa butabiha agaciro.
Umuvugizi wa Minisiteri yavuze ko aho u Bufaransa buhagaze “hatahindutse” ubwo yabazwaga mu kiganiro n’abanyamakuru ku ijambo rya Minisitiri wungirije Benjamin Haddad ryerekeye ku kohereza abimukira mu Rwanda.
Yagize ati “Twemera ko mu buryo bifatanyijemo, ibi bigo bidatanga umusaruro. Ntabwo kandi bihuye n’indangagaciro twifuza kurengera.”
Uyu muvugizi avuga ko ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bishobora kwinjira muri iyi gahunda mu gihe byakoresha ingengo y’imari yabyo bidasabye ko byisunga inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Ibyo bihugu ni u Budage, Autriche, Denmark, u Bugereki n’u Buholandi, biteganya ko iyi gahunda izatangira mu 2027, ikabanza kugeragezwa ku bantu bagera ku 100.
Iyi gahunda izwi nka Return Hubs*,* ni uburyo ibihugu by’i Burayi byihaye bwo kohereza hanze y’umuryango wabyo abimukira bamaze kurangiza inzira zose z’amategeko zo gusaba uburenganzira bwo kuhaguma ariko bakabyangirwa.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) ushobora kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, cyane cyane mu bijyanye no gufasha abimukira mu gihe bari mu Rwanda.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 239 words · 1 min read
- Published
- November 21, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke