Polisi yafashe abagabo bakekwaho guteka no gucuruza kanyanga
Ruhango: Polisi yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho guteka, gucuruza no gukwirakwiza kanyanga, ndetse n’ibindi biyobyabwenge.
Aba bagabo bafatiwe mu gikorwa kigamige gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha bitandukanye cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyabereye mu Kagari ka Karambi, mu Murenge wa Kabagali, mu Midugudu itandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko bafashe batatu muri bane bashakishwa umwe akaba yacitse.
Mu bafashwe harimo Nsengimana Emmanuel w’imyaka 29, wafatanywe titiro 22 za kanyanga n’agapfunyika k’urumogi.
Hafashwe kandi Shamukiga Samson w’imyaka 70, wafatanywe litiro 6.5 za kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’igikwangari zingana na litiro 42.
Undi ni Niyonkuru Samuel w’imyaka 23, wafatiwe mu rugo kwa Nsengimana Emmanuel, aho akekwaho kumufasha mu bucuruzi bwa kanyanga.
Polisi ivuga ko igishakisha Nteziyaremye François w’imyaka 55, ukekwaho guteka no gukwirakwiza kanyanga mu baturage.
Mu rugo rwe hafatiwe litiro icyenda za kanyanga n’ibidomoro birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bingana na litiro 280.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko muri rusange, hafashwe litiro 37.5 za kanyanga, mu gihe litiro 322 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo ibikwangari zamenewe mu ruhame, ndetse hanafatwa ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu guteka kanyanga.
CIP Hassan Kamanzi avuga ko ubufatatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge no gufata ababiteka, ababicuruza n’ababikwirakwiza.
Ati: “Turashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu gutanga amakuru afasha mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. Turabasaba gukomeza ubwo bufatanye kuko ari ingenzi mu gukumira no gufata abakora ibikorwa byo kubiteka, kubicuruza no kubikwirakwiza.”
CIP Kamanzi avuga ko ikoreshwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, umutekano n’imibanire myiza y’abaturage.
Ati: “Tuributsa abaturage ko kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bibangamira ubuzima n’umutekano. Turabasaba kubyirinda no kudaha urwaho ababicuruza, ahubwo bagatanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe.”
Abagabo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali, hamwe n’ibimenyetso byafashwe, bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye, Polisi kandi ikaba ikomeje gushakisha niba hari n’abandi bafatanyaga.
Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu guteka kanyanga Bimwe mu bikoresho byafashwe
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Ruhango
Follow the story
About this article
- Length
- 335 words · 2 min read
- Published
- November 21, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke