Minisitiri w’Intebe arahagararira Perezida Kagame mu nama ibera muri Ethiopia
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho agiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu Nama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026).
Minisitiri w’Intebe yageze muri Ethiopia kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
Iyi nama yateguwe n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, ku bufatanye na Guverinoma ya Ethiopia, izabera i Addis Ababa kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Biteganyijwe ko izahuza abayobozi bakuru, , abashakashatsi, impuguke mu by’ubuzima imiryango itari iya leta ndetse n’abahagarariye urubyiruko, baganire ku bibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri Afurika n’ingamba zo kubikemura.
Ifite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka Afurika ifite ubushobozi bwo kwicungira umutekano mu by’ubuzima, ikava ku kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga, ikarushaho kwishakamo ibisubizo.
Mu bizaganirwaho harimo kongera amafaranga ashorwa mu buzima, guteza imbere inganda zikora imiti n’inkingo, gukumira ibyorezo no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.
Abategura iyi Nama batangaje ko muri iki gihe cy’iminsi itanu, biteganyijwe izahuza abarenga ibihumbi 30. Mu bayobozi bakuru bazayitabira harimo n’abakuru b’ibihugu . Izitabirwa na Nyakubahwa Dr Jean Kaseya ,Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, ndetse na Perezida Evaliste Ndayishimiye w’Uburundi akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe.
Iyi nama ibaye mu gihe hirya no hino muri Afurika , hakomeje kugaragara ibibazo by’ihungana mu rwego rw’ubuzima ahannini bitewe nindwara ndetse n’ibyorezo.
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), kivuga ko umugabane wa Afurika ukeneye nibura miliyari 2 kugeza kuri 3,5 z’amadolari buri mwaka zo kubaka ubushobozi bwo gutahura ibyorezo hakiri kare, kubaka za laboratwari, no guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Ni mu gihe raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, rigagaragaza ko hakenewe agera kuri miliyari 4 z’amadolari buri mwaka kugira ngo ibihugu bya Afurika bizibe icyuho mu bikorwaremezo by’ubuzima n’ubwirinzi bw’ibyorezo.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 312 words · 2 min read
- Published
- November 23, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke