Elayone Music yakoze igitaramo cyasize abarenga 200 bihannye
Itsinda ry’abaramyi rya Elayone Music ryakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana bise “None Urabikoze Worship Concert”,gisiga abarenga 200 bihannye ,bemera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwabo.
Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya EXPO Ground , i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’abiganjemo urubyiruko.
Uko igitaramo cyegenze…
“None Urabikoze Worship Concert yatangiye hakiri kare cyane,ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ( 15h00) , gitangizwa n’uwari uyoboye iki gitaramo, atangira avuga ko iki gitaramo cyigamije kurushaho kwegereza abantu Imana , aho ngo “ Ko ari umwanya wo gusenga, kumva ijambo ry’Imana no kuramya Imana.”
Mbere yuko iri tsinda rijya ku rubyinuro, habanje kwerekanwa videwo ihishura aho iyerekwa ryo gushinga iri tsinda ryavuye.
Umuyobozi wa Elayoni Music, uri mu bayishinze , ukunze kugaragara cyane ari we uyoboye iri tsinda mu ndirimbo zikora ku mitima ya benshi, Sangwa Serge, yavuze ko “bari bafite intego yo kugeza ubutumwa kuri benshi, mu rwego rwo gutegura umugeni wa Kristo.”
Muri iki cyegereranyo , bavuze ko iri tsinda ryakoresheje impano zabo mu kuramya Imana no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu, bakora ibikorwa bitandukanye.
Sangwa yagize ati “ Imana niyo kwizerwa kandi kuyikurikira ntibikoza isoni.”
Asubira amagambo yabwiwe n’umubyeyi we , yagize ati “ Mu Mana nta kwicuza,iyo wihaye Imana by’ukuri, ntabwo habamo kwicuza, uratunganyirizwa.”
Nyuma y’icyo cyegeranyo kigaruka ku rugendo rwabo, bahise batangira kuririmba indirimbo zabo baherye kuzo bahereyeho o bise “* Iyo Uvuze birah*a “
Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku bwinshi aho ihema rya Expo ryari ryuzuye ndetse abandi bakurikiranaga iki gitaramo ku mashusho nabwo bari mu rindi hema.
Indirimbo yari yitiriwe iki gitaramo “None Urabikoze “ iri mu zishimiwe ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe basukaga amarira kubera ibyishimo.
Sangwa Serge uyoboye iri tsinda, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirmo n’izo yasabwaga gusubiramo kubera uburyo zishimiwe .
Elayone Music yaririmbye indirimbo zitandukanye bigaragara ko zikunzwe zirimo “None Urabikoze”, “Ijoro Rimwe”, “Mana Urahambaye”, “Mu Gikorwa Kimwe”, “Narakubonye”, “Jambo”, “Arera” na “Araganje n’izindi zitandukanye.
Nyuma habayeho umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana, ndetse haboneka umubare mwinshi w’abihana ,bemera kwakira Umwami Yesu .
**Yakozwe ku mutima n’abihannye **
Mbere yuko iki gitaramo gisoza mu masaha ya saa mbili na 40 ( 20h 40) , Sangwa Serge , yashimiye abagize uruhare mu gutuma iki gitaramo kigenda neza gusa avuga ko intego y’iki gitaramo yagezweho kuko hari abemeye kwakira Yesu no kumukurikira.
Ati “Twagize igihe gito cyo gutumira, turavuga ngo reka tubanze turebe uwo Imana izirarikira.Ariko kubabona mungana gutya Uwiteka abahe Umugisha.Twatangiye tudatekereza abantu bangana gutya, dutekereza abantu 1000 cyangwa 1500 ariko mwaduhinyuje ku rwego rwo hejuru. Munyemerere dushimire Imana ku bw’ubugingo bwarokotse. Imana yagize neza cyane.”
Yakomeje ati* “ Abantu twari kumwe , nahise mbabwira ngo ko mbona akazi kacu karangiye hakiri kare, kuko twabonye ubugingo bw’a bakizwa hakiri kare kuko nicyo Imana yatubwiye. Ariko hari n’ikindi yatubwiye, yavuze ko yifuza guhur na buri wese .Icyifuzo cyacu ni uko wahura n’Imana.”*
Iri tsinda ryasoje ririm ba indirimbo bise “ Ni Ashimwe”
Elayone Music ibarizwa mu muryango mugari wa Elayone Ministries, watangijwe na Sangwa Serge.
Uyu muryango watangiye mu mwaka wa 2007, ubwo urubyiruko rwishyiraga hamwe rugamije gukorera Imana no kuyimenyekanisha mu bandi batayizi.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 517 words · 3 min read
- Published
- November 23, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke