Ingamba ni zose kuri ba Meya batowe
Bamwe mu bayobozi b’uturere bahawe kutuyobora bahize gushyira umuturage ku isonga no guharanira kuzuza neza inshingano zabo bageza ku baturage iterambera.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026 nibwo mu turere 27 tw’Igihugu babyukiye mu amatora y’abagize Biro z’Inama Njyanama n’aba Komite Nyobozi z’uturere, barimo Abayobozi b’uturere (ba Meya) n’ababungirije, aho bagiye kuyobora manda y’imyaka itanu.
Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’abantu batatu: Umuyobozi w’Akarere (Meya), Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Mu batowe harimo Murekatete Patricie wa Kamonyi, Mukansonga Virginie wa Ruhango, Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra wa Rwamagana, Niyonagira Nathalie wa Ngoma, Uwingabire Jacqueline wa Nyabihu, Berwa Marie Grace wa Musanze, Uwamahoro Chantal wa Rulindo na Mukandayisenga Vestine wa Gakenke.
Hatowe kandi Mukandayisenga Vestine wa Gakenke, Muzungu Gerald wa Karongi, Hategekimana Fred wa Kayonza, Rangira Bruno wa Kirehe, Niyonagira Nathalie wa Ngoma, Mupenzi Narcisse wa Nyamasheke, Mulindwa Prosper wa Rubavu, Sindayiheba Phanuel wa Rusizi na Kakooza Henry wa Nyagatare, Bimenyimana Pierre Célestin watorewe kuyobora Akarere ka Nyanza.
Hatowe kandi Niyonshuti Gerard watorewe kuyobora Akarere ka Muhanga. Nshimiyimana Vedaste yatorewe kuyobora Akarere ka Huye. Ntihinyurwa Joseph yatorewe kuyobora Akarere ka Gisagara, Habimana Thadée yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe, Siboyintore Theodat watorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru , Mutwara Gahiga Ezra yatorewe kuyobora Akarere ka Bugesera.
Sekanyange Jean Léonard yatorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo. Birorimana Jean Paul yatorewe kuyobora Akarere ka Ngororero, Gakumba Vincent watorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro.
Berwa Marie Grace yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze muri manda y’imyaka itanu iri imbere, Niyibizi Ildephonse atorewe kuyobora Akarere ka Burera , Hategekimana Vincent watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi.
**Ingamba ni zose **
Mulindwa Prosper watorewe kuyobora akarere ka Rubavu avuga ko bagiye guteza imbere akarere ku bufatanye n’abaturage.
Ati “Ubundi icyerekezo cyo gisanzwe gihari,gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere,NST2,Akarere gasanzwe gafite icyerekezo kubakiye ku cyerekezo cy’Igihugu.Ubu tugiye kureba ibyasigaye tubyihutishe,harimo gutangiza icyanya cy’inganda cya Rubavu,harimo kongera ibyumba by’amashuri kubera ko abana bamaze kuba benshi,twihutishe ibikorwaremezo ,imihanda ya kaburimo.”
Akomeza ati “[…] ariko tugaruke ku muturage, turebe iterambere ry’abana,abana bose bajye ku ishuri,turwanye igwingira,uwahinze ari gusarura ibingana gute kuri hegitare,noneho dukomeze n’ubukerarugendo bwacu kuko Rubavu yakira abantu benshi, bifuza kuza muri Rubavu.”
Yijeje abaturage ko bazaheshwa ishema n’ubuyobozi buhari kandi ko buzakemura ibibazo bafite.
Dr. Musabwasoni Marie Grace Sandra watorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana nawe ati *“ Icya mbere ni ugusigasira ibyagezweho,twebwe ni ubufanye bwacu n’abaturage.Ndagira ngo nsindagire ngo ko Atari njyewe. Kuba Meya cyo kuba Meya ahubwo ni inshingano.Ni uguhagarira abaturage ariko ni n’ugufatanya nabo.” *
Hategekimana Vincent watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi, yavuze ibyo we n’abo bazafatanya bagiye kwibandaho muri manda y’imyaka itanu ari ugushyira umuturage ku isonga no kurwanya igwingira mu bana.
Ati “Nkuko tubizi umuturage agomba guhora ku isonga,ari nayo mpamvu umuturage agomba guhorana ubuzima bwiza. Gicumbi ni akarere k’ubuhinzi n’ubworozi. Ntabwo ari akarere twakomeza kumvamo igwingira,icyo gushyiramo ingufu ni ukugira ngo tugikureho.”
Yavuze ko bagiye gufatanya n’abaturage, ibibazo bihari bigakemurwa ndetse no kugera ku iterambere.
Aba ni bamwe muri ba Meya batowe harimo n’abari basanzwe bayobora uturere
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 499 words · 2 min read
- Published
- November 24, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke