Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye ba Meya batowe icyo abaturage babitezeho
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabwiye Abayobozi b’Uturere batowe ko icyo abaturage babitezeho ari imiyoborere ihindura imibereho yabo ko kandi gukorera abaturage mu nzego z’ibanze ari inshingano ziteye ishema akaba n’amahirwe yo gukorera Igihugu.
Ni mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko uturere 27 two mu Ntara tubonye abayozi n’abazaba babungirije mu myaka itanu iri imbere.
Minisitiri Habimana yavuze ko bishimiye kandi bashimiye abayobozi b’ubuturere batowe.
Ati “ Gukorera abaturage mu Nzego z’Ibanze ni inshingano ziteye ishema kandi ni n’amahirwe yo gukorera igihugu cyacu. Tubifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya!”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abatowe abaturage babitezeho imyoborere ihindura imibereho yabo.
Ati* “Natwe twiteguye gufatanya namwe mu gushyira umuturage ku isonga turangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika.*
Turashimira kandi Abanyarwanda bose bitabiriye amatora ku bwinshi bishyiriraho abayobozi kuva ku munsi wa mbere w’amatora ku Mudugudu.”
Uturere twabonye ba Meya bashya barimo ab’igitsina gore 8: Uko Amatora yagenze
Follow the story
About this article
- Length
- 164 words · 1 min read
- Published
- November 24, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke