Ruhango: Meya Mukasonga ibyo azibandaho muri iyi manda nshya
Ubwo yari amaze gutorwa, Meya mushya w’Akarere ka Ruhango, Mukasonga Virginie yavuze ko ashishikajwe no gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari inkingi igihugu cyubakiyeho, no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Meya Mukasonga Virginie yabivugiye imbere y’inteko itora, ubwo yari imaze kumuhundagazaho amajwi 309.
Mukasonga Virginie ugaragara nk’utuje, avuga ko nta kindi ashyize imbere kiruta gushyira mu bikorwa gahunda nziza y’ubumwe bw’abanyarwanda, yongeraho, no kwiyamamaza kwe kwari gushingiye kuri iyi gahunda yo kubanisha abanyarwanda.
Ati:* “Mu mirongo migari navuze niyamamaza kubanisha abanyarwanda ni wo murongo uhatse indi nagaragaje.”*
Mukasonga avuga ko iyo uyobora abaturage bashyize hamwe, iterambere ryihuta.
Mu yindi mirongo Mukasonga avuga ko iza ku mwanya wa kabiri, harimo gutanga serivisi nziza kandi inoze ku bamugana, ndetse ko n’abazafatanya na we kuyobora ariyo bagomba kwimakaza.
Meya Mukasonga Virginie, Nemeyimana Jean Bosco Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Ingabire Laetitia Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere
Yavuze ko iyo hakozwe igenamigambi rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage, ubukungu ndetse n’imiyoborere hatarimo imitangire myiza ya serivisi, byaba nko kugosorera mu rucaca.
Inzego bazafatanya uhereye ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere ngo bakwiriye kwirinda gusiragiza umuturage, mu mvugo igira iti: “Genda uzagaruke.”
Uyu Muyobozi mushya w’Akarere ka Ruhango, kandi avuga ko kuba umubare munini w’abaturage ugizwe n’abahinzi borozi, azakorera Ubuvugizi abahinzi kugira ngo ifumbire ibagereho ku gihe, ko bazakomanga mu nzego zibakuriye ibikorwaremezo birimo imihanda bigakorwa.
Meya Mukasonga avuka mu Karere ka Nyanza, afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi, akaba yarakoze imyaka 10 mu mashuri abanza yo mu Karere ka Ruhango kuko ari naho yashatse.
Ubu yari umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi muri Kaminuza ya Kigali, aherutse gutorerwa umwanya wo guhagararira ishyirahamwe ry’abayobozi b’abanyeshuri mu rwego rw’Afirika. Yari kandi n’Umwarimu muri iyo Kaminuza akaba n’umuyobozi w’abanyeshuri.
Meya Mukasonga Virginie afite umugabo n’umwana umwe.
Batatu bagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abatatu bagize biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Abagize Inama Njyanama y’Akarere hamwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango Bamwe mu bagize inteko itora
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango
Follow the story
About this article
- Length
- 320 words · 2 min read
- Published
- November 25, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke