Itegeko riteganya iki ku mukozi wirukanwe nta nteguza?
Yanditswe na MUNYANDINDA J. Bosco Uwase yari amaze imyaka itandatu akora akazi k’ubucungamari mu kigo cyigenga. Ku wa Gatanu nimugoroba, umuyobozi we yaramuhamagaye, amubwira ko guhera ku wa Mbere atazongera kuza ku kazi. Ntiyigeze amumenyesha mu nyandiko impamvu y’iseswa ry’amasezerano y’umurimo, kandi ntiyamuhaye integuza. Uwase yatashye yibaza niba ibyo umukoresha we yakoze byemewe n’amategeko n’icyo […]
Yanditswe na MUNYANDINDA J. Bosco
Uwase yari amaze imyaka itandatu akora akazi k’ubucungamari mu kigo cyigenga. Ku wa Gatanu nimugoroba, umuyobozi we yaramuhamagaye, amubwira ko guhera ku wa Mbere atazongera kuza ku kazi. Ntiyigeze amumenyesha mu nyandiko impamvu y’iseswa ry’amasezerano y’umurimo, kandi ntiyamuhaye integuza. Uwase yatashye yibaza niba ibyo umukoresha we yakoze byemewe n’amategeko n’icyo yakora kugira ngo arengere uburenganzira bwe.
Umuhanga mu mategeko Otto Kahn-Freund yasobanuye ko umukozi n’umukoresha batagira imbaraga zingana mu mishyikirano, bityo amategeko agenga umurimo akaba agamije kugabanya ubwo busumbane. Ni muri urwo rwego umukoresha adafite uburenganzira bwo kwirukana umukozi uko yishakiye.
Integuza ni uburenganzira, si impuhwe
Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, riteganya uburyo amasezerano y’umurimo ashobora guseswa.
Ingingo y’iryo tegeko, yerekeye gusesa amasezerano y’umurimo hatanzwe integuza, iteganya ko igihe cy’integuza kigomba kuba nibura iminsi cumi n’itanu (15) ku mukozi umaze igihe kiri munsi y’umwaka umwe akora; iminsi mirongo itatu (30) ku mukozi umaze umwaka umwe cyangwa urenga akora.
Amasezerano rusange y’umurimo, amategeko ngengamikorere y’ikigo cyangwa amasezerano y’umurimo ashobora guteganya igihe cy’integuza kirenze icyo itegeko riteganya.
Iseswa ry’amasezerano y’umurimo rigomba kandi gukorwa hubahirijwe ibiteganywa n’itegeko, ku bijyanye no kumenyesha umukozi mu nyandiko no kugaragaza impamvu z’iseswa ryayo.
Amafaranga y’igihe cy’integuza
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya amafaranga y’igihe cy’integuza iyo amasezerano y’umurimo asheshwe hatubahirijwe igihe cy’integuza giteganywa. Umukoresha ashobora gusonera umukozi gukora mu gihe cy’integuza, ariko ibyo ntibimwambura uburenganzira ku mafaranga agomba guhabwa muri icyo gihe.
Bityo, kuba umukozi yabujijwe gukomeza akazi ntibivuze ko atakaje uburenganzira ku mafaranga y’igihe cy’integuza.
Iseswa ry’amasezerano y’umurimo ritewe n’ikosa rikomeye
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ko amasezerano y’umurimo ashobora guseswa nta nteguza iyo habaye ikosa rikomeye. Urutonde rw’amakosa akomeye ruteganywa n’Iteka rya Minisitiri n° 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020. Umukoresha ashobora gushyiraho andi makosa akomeye atari ku rutonde ruteganywa n’iryo teka, abanje kubyemererwa na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze, akayashyira mu mategeko ngengamikorere y’ikigo kandi akayamenyesha abakozi mu nyandiko.
Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe kubera ikosa rikomeye, umukoresha agomba kubahiriza igihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) giteganywa n’itegeko cyo kumenyesha umukozi impamvu z’iseswa ry’amasezerano y’umurimo. Icyakora, ntabwo buri kosa ry’umukozi rifatwa nk’ikosa rikomeye.
Mu rubanza KAYITABA Mukunde Eugénie aburana na Women for Women International, RS/INJUST/RSOC 00003/2022/CA, rwaciwe ku wa 21/12/2023, Urukiko rw’Ubujurire rwasobanuye imiterere n’uburemere bw’ikosa rishobora gutuma amasezerano y’umurimo aseswa nta nteguza. Ibi bihura n’ihame ry’uko igihano kigomba kuba gihwanye n’uburemere bw’ikosa ryakozwe.
Indishyi zitewe n’iseswa ry’amasezerano y’umurimo
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya indishyi zigenerwa umukozi iyo amasezerano y’umurimo asheshwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izo ndishyi ntizishobora kuba munsi y’umushahara w’amezi atatu (3) cyangwa ngo zirenze umushahara w’amezi atandatu (6). Ku mukozi umaze imyaka irenga icumi (10) akorera umukoresha umwe, indishyi zishobora kugera ku mushahara w’amezi icyenda (9).
Izi ndishyi zitandukanye n’amafaranga y’igihe cy’integuza. Umukozi ashobora gusaba byombi igihe yujuje ibisabwa n’amategeko.
Abantu benshi bibaza niba izo ndishyi zibarwa hashingiwe ku mushahara mbumbe cyangwa ku mushahara umukozi atahana. Mu rubanza rwa KAYITABA Mukunde Eugénie rwavuzwe haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko indishyi zibarwa hashingiwe ku mushahara umukozi atahana, aho kuba umushahara mbumbe.
Iseswa ry’amasezerano y’umurimo ritewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa iz’ikoranabuhanga
Umukoresha ashobora kugabanya umubare w’abakozi kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iz’ikoranabuhanga. Icyakora, agomba kubahiriza uburyo buteganywa n’amategeko. Muri ubwo buryo harimo kumenyesha abahagarariye abakozi, kumenyesha umugenzuzi w’umurimo mu nyandiko no gukora urutonde rw’abakozi bagomba gusezererwa hashingiwe ku bipimo biteganywa n’amategeko, birimo ubushobozi, amashuri, igihe umukozi amaze akorera ikigo n’umubare w’abantu atunze.
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya imperekeza zitangwa kubera iseswa ry’amasezerano y’umurimo ritewe n’impamvu z’ubukungu, iz’ikoranabuhanga cyangwa iz’uburwayi. Umukozi umaze nibura amezi cumi n’abiri (12) akora kandi wujuje ibindi bisabwa n’amategeko ashobora kugenerwa imperekeza zibarwa hashingiwe ku gihe amaze akorera umukoresha.
Mu rubanza NYIRABWIZA Justine aburana na UNGUKA BANK Plc, RS/INJUST/RSOC 00011/2022/CA, rwaciwe ku wa 20/04/2023, Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje akamaro ko gushyikiriza umugenzuzi w’umurimo urutonde rw’abakozi bagomba gusezererwa mbere y’uko basezererwa, kugira ngo hagenzurwe niba amategeko yubahirijwe.
Kutubahiriza ubwo buryo bishobora gutuma iseswa ry’amasezerano y’umurimo rifatwa nk’iryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyo umukozi adafite amasezerano y’umurimo yanditse
Hari abakozi bakora badafite amasezerano y’umurimo yanditse, bakibwira ko nta burenganzira bahabwa n’amategeko. Si ko biri. Kuba amasezerano y’umurimo atarakozwe mu nyandiko ntibivuze ko nta sano y’umurimo iri hagati y’umukozi n’umukoresha.
Mu rubanza NISHIMWE Françoise aburana na HORIZON CONSTRUCTION Ltd, RS/INJUST/RSOC 00019/2022/CA, rwaciwe ku wa 18/01/2024, Urukiko rw’Ubujurire rwasuzumye imiterere y’umubano w’umurimo w’umukozi wari umaze nibura amezi atandatu akurikirana akorera umukoresha mu buryo buhoraho.
Umukozi udafite amasezerano y’umurimo yanditse ashobora kwifashisha ibimenyetso bigaragaza ko hari isano y’umurimo hagati ye n’umukoresha. Muri ibyo bimenyetso hashobora kuba harimo inyandiko z’ubwishyu bw’umushahara, ubutumwa bandikiranye, inyandiko z’akazi n’ibindi bimenyetso byemewe n’amategeko.
Uburyo bwo gukemura amakimbirane y’umurimo
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ko amakimbirane y’umurimo abanza gukemurwa mu bwumvikane. Umukozi ashobora kwitabaza abahagarariye abakozi kugira ngo bafashe mu gukemura amakimbirane afitanye n’umukoresha. Iyo ubwumvikane butabonetse, ikibazo gishyikirizwa umugenzuzi w’umurimo ubifitiye ububasha kugira ngo agerageze kunga impande zombi. Iyo ubwumvikane bunaniranye, uruhande rufite inyungu rushobora gushyikiriza ikirego urukiko rubifitiye ububasha, hubahirijwe ibisabwa n’amategeko.
Ni ngombwa kutaranzika ikibazo, kubahiriza ibihe ntarengwa biteganywa n’amategeko no kubika ibimenyetso byose bijyanye n’umubano w’umurimo.
Uwase yakora iki?
Dushingiye ku bivugwa mu nkuru ye, Uwase ashobora gusaba umukoresha we kumumenyesha mu nyandiko impamvu z’iseswa ry’amasezerano y’umurimo. Ashobora kandi gusaba amafaranga y’igihe cy’integuza, indishyi zatewe n’iseswa ry’amasezerano y’umurimo rinyuranyije n’amategeko n’andi mafaranga yaba aberewemo, igihe yujuje ibisabwa n’amategeko.
Iyo ikibazo kidakemuwe mu bwumvikane, ashobora kwitabaza umugenzuzi w’umurimo, byakwanga akaregera urukiko rubifitiye ububasha, iyo bibaye ngombwa. Kuba umukoresha afite ububasha bwo gusesa amasezerano y’umurimo ntibimuha uburenganzira bwo kuyasesa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kumenya uburenganzira bwawe ni intambwe ya mbere yo kuburengera.
Icyitonderwa: Iyi nkuru igamije gutanga amakuru rusange ku mategeko. Ntisimbura inama y’umunyamategeko ku kibazo cyihariye.
Follow the story
About this article
- Length
- 932 words · 5 min read
- Published
- November 25, 2026
- Byline
- UMUSEKE
- Source
- Umuseke