Amagambo ya Gen. Muhoozi yateje sakwe sakwe i Kinshasa
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa, imusaba ibisobanuro ku butumwa buherutse gushyirwa ku rubuga rwa X n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, bushyigikira ko umutwe wa FRN ufata agace ka Walikale ndetse bukavuga ko ingabo za Uganda zishobora kukigarurira ubwazo. Ibi byatangajwe na Minisiteri […]
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa, imusaba ibisobanuro ku butumwa buherutse gushyirwa ku rubuga rwa X n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, bushyigikira ko umutwe wa FRN ufata agace ka Walikale ndetse bukavuga ko ingabo za Uganda zishobora kukigarurira ubwazo.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ya Congo, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 24 Ugushyingo 2026, rivuga ko uhagarariye Ambasade ya Uganda yahamagajwe kuri uwo munsi mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 23 Ugushyingo, mu butumwa bw’uruherekane yanditse ku rubuga rwa X, Muhoozi yavuze ko Uganda itigeze ishyigikira uruhare rw’abacanshuro b’abazungu mu ntambara yo muri Congo, bityo ko ishyigikiye ifatwa rya Walikale ryakorwa na FRN
Mu butumwa bwe, Muhoozi yavuze ko ingabo za Uganda zitazabuza FRN gufata ako gace, ariko ko ziramutse zitinze, Uganda ishobora kukigarurira.
Yagize ati “Niba FRN izatinda cyane, tuzafata Walikale ubwacu.”
Yanakomeje avuga ko Uganda idashishikajwe n’amabuye y’agaciro ari muri Walikale, ahubwo ko icyo ishyize imbere ari kurwanya umutwe wa ADF no kurinda umutekano w’abo yita abaturage bayo bo mu bwoko bw’Abahima (Bahema).
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo yavuze ko aya magambo yateje impungenge zikomeye muri Guverinoma, ndetse ko afite uburemere budakwiye kwirengagizwa mu mibanire y’ibihugu byigenga.
Iti “Aya magambo afite uburemere bwihariye, ateza ikibazo gikomeye mu itangazamakuru kandi abangamira ubushishozi bukwiye kuranga imibanire hagati y’ibihugu byigenga.”
Mu nama yahuje impande zombi, Congo yavuze ko itishimiye na gato ibyo Gen Muhoozi yatangaje, isaba ubuyobozi bwa Uganda gutanga ibisobanuro bisobanutse ku byatangajwe n’uwo musirikare mukuru.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko RDC yibukije Uganda ko mu mibanire y’ibihugu hakwiye kubahirizwa amahame yo kubahana, kubaha ubusugire bw’ibihugu n’imipaka yabyo.
Riti “Aya ni amahame y’ibanze agenga umubano wa dipolomasi kandi nta muntu ukwiye kuyahonyora, kabone n’iyo yaba akoresheje imbuga nkoranyambaga.”
Guverinoma ya Congo yasabye Uganda gusobanura ku mugaragaro aho ihagaze kuri ayo magambo ya Gen Muhoozi, ikanagira icyo ikora kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho.
Congo ivuga ko itazemera ko ubusugire bwayo, icyubahiro n’inzego zayo bihungabanywa n’ibikorwa ibyo ari byo byose byakwitwa ubushotoranyi cyangwa kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.
**MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW **
Follow the story
About this article
- Length
- 354 words · 2 min read
- Published
- November 25, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke