Batatu bamaze kugirwa abasifuzi mpuzamahanga
N’ubwo bitaratangazwa n’inzego bireba, abasifuzi batatu b’Abanyarwanda, bazambara ibyapa [Badges] zibagira mpuzamahanga guhera mu 2027. Mbere y’uko buri mwaka w’imikino utangira mu bihugu byose by’ibinyamuryango bya FIFA, utangira, hatangazwa abasifuzi mpuzamahanga mu baba basanzwe cyangwa abashya baba binjiye muri uwo muryango. Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu Rwanda, batatu bamaze kubwirwa ko guhera mu mwaka […]
N’ubwo bitaratangazwa n’inzego bireba, abasifuzi batatu b’Abanyarwanda, bazambara ibyapa [Badges] zibagira mpuzamahanga guhera mu 2027.
Mbere y’uko buri mwaka w’imikino utangira mu bihugu byose by’ibinyamuryango bya FIFA, utangira, hatangazwa abasifuzi mpuzamahanga mu baba basanzwe cyangwa abashya baba binjiye muri uwo muryango.
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu Rwanda, batatu bamaze kubwirwa ko guhera mu mwaka utaha ari bo bashya bazinjira muri uyu muryango. Aba barimo Kayitare David na Nshimiyimana Rémy Victor bazaba basimbuye Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ na Twagirumukiza Abdoulkarim.
Uretse abo basifura hagati mu kibuga, undi musifuzi ni Mugisha Bonheur Fabrice we azasimbura Karangwa Justin, bombi basifura ku ruhande.
Aba bose uko ari batatu, bazatangira kwambara ibibaranga nk’abasifuzi mpuzamahanga mu mwaka utaha.
Amakuru ava muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda [FERWAFA], avuga ko aba ari bo bato beza kurusha abandi n’ubwo inyuma yabo hari abandi bari gusunika kandi batanga icyizere ko bazavamo abeza.
Andi makuru avuga ko hatekerejwe kandi Hakizimana Osai ukizamuka mu Cyiciro cya mbere ariko imyaka ye ikaba imbogamizi yo kumugira mpuzamahanga. Uyu ari mu bato beza u Rwanda rufite kugeza ubu nk’uko bamwe muri bagenzi be babyemeza.
Kayitare David umwaka utaha azaba ari umusifuzi mpuzamahanga Nshimiyimana Rémy Victor nawe azaba ari umusifuzi mpuzamahanga guhera muri 2027 Mugisha Bonheur Fabrice nawe azahabwa badge ya FIFA mu 2027
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 214 words · 1 min read
- Published
- November 26, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke