MIGEPROF yongeye kwihanangiriza abahishira abasambanya abana
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye Abanyarwanda kureka umuco wo kumvikana n’abasambanya abana cyangwa kunga imiryango, ahubwo bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyo byaha bakurikiranwe n’amategeko. Ibi byagarutsweho mu nama yahuje MIGEPROF n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe u Rwanda rwifatanya […]
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye Abanyarwanda kureka umuco wo kumvikana n’abasambanya abana cyangwa kunga imiryango, ahubwo bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyo byaha bakurikiranwe n’amategeko.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje MIGEPROF n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Wiceceka! Rwanya isambanywa ry’abana”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolee Uwimana, yavuze ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye kimusigira ingaruka ku buzima bwe no ku hazaza he.
Yagize ati: “Buri mwana usambanyijwe aba ahungabanyirijwe ubuzima, icyizere cye kigakomereka, inzozi ze n’ejo hazaza he bigashyirwa mu kaga.”
Yasabye abaturage kudakemura ibyaha byo gusambanya abana mu bwumvikane bw’imiryango, ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze bagezwe imbere y’ubutabera.
Minisitiri Uwimana kandi yasabye ko umwana wahohotewe ahita agezwa kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse, burimo ubuvuzi n’ubundi bufasha akeneye.
Yakanguriye ababyeyi n’abarezi kurushaho gukurikirana imibereho y’abana, kubatega amatwi, kubereka urukundo no kubarinda ikintu cyose cyabahungabanya.
Yasabye kandi Abanyarwanda bose kugira uruhare mu gukumira isambanywa ry’abana, bakabashishikariza kuvuga ibibazo bahuye na byo no kubimenyesha inzego zibishinzwe.
MIGEPROF yasabye abagabo n’abahungu kugira uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire n’imyitwarire ibangamira umutekano w’abagore n’abana.
Yanashimangiye ko inzego z’ibanze, iz’ubuzima, iz’umutekano n’ubutabera zikwiye gutanga ubufasha bwihuse kandi bwuzuye ku bahohotewe, hubahirizwa uburenganzira n’icyubahiro byabo.
Muri iyi nama, Umuryango Transparency International Rwanda wagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi wakoze kuri ruswa ishingiye ku gitsina, bugaragaza ko iki kibazo kiboneka mu nzego zitandukanye.
Uyu muryango wasabye inzego zose kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina, kugira ngo abantu badakomeza kuyikorerwa cyangwa kuyigenderamo.
Iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ubukangurambaga mpuzamahanga butangira ku wa 25 Ugushyingo bukarangira ku wa 10 Ukuboza buri mwaka.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 301 words · 2 min read
- Published
- November 26, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke