Rayon Sports yongeye kubabaza Kiyovu Sports
Ibifashijwemo na Muderi Akbar ku munota wa karindwi w’umukino, Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League]. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Moya z’Ijoro zo kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe ku rwego rushimishije ku mpande zombi ariko aba-Rayons n’ubundi bongera kugira […]
Ibifashijwemo na Muderi Akbar ku munota wa karindwi w’umukino, Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League].
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Moya z’Ijoro zo kuri uyu wa Gatanu, witabiriwe ku rwego rushimishije ku mpande zombi ariko aba-Rayons n’ubundi bongera kugira ubwiganze.
Abatoza bombi bari bakoze impinduka mu bakinnyi 11 bamaze iminsi bakinisha. Haringingo Francis yari yazanye Muhoza Daniel wari mu mwanya wa Iradukunda Elie Tatou wabanje ku ntebe y’abasimbura na Ndayishimiye Didier wongeye kubona umwanya ubanzamo nyuma yo kuwubona kuri Bugesera FC na Nshuti Didier wari wasimbuye Charles mu mutima w’ubwugarizi.
Abatoza ba Kiyovu Sports bo bari bahisemo kuzana Nsanzimfura Keddy umaze iminsi abanza ku ntebe y’abasimbura, afata umwanya wa Bukuru Christophe na Richard Kilongozi Bazombwa utari uhari ku mukino batsinzwemo na Al-Hilal SC.
Urucaca rwatangiye nabi rutakaza imipira myinshi ndetse Murera irubuza gutangiza imipira itangirira ku munyezamu, cyane ko ubusanzwe ari ho imbaraga z’iyi kipe ziba zishingiye.
Abasore ba Haringingo byabakundiye, ku munota wa karindwi w’umukino, Chérif Bayo atakaza umupira wahise ufatwa na Mkono wahise awuha neza Muhoza Daniel wakinaga ku ruhande rw’iburyo mu gice gisatira, maze nawe awuha neza Muderi Akbar wahise awutsindisha ukuguru kw’indyo, maze aba-Rayons bari muri Pelé Stadium binaga ibicu.
Kiyovu Sports yakomeje kugorwa cyane no gutangiza imipira ihereye inyuma, cyane ko abakinnyi ba Rayon Sports barimo Junior Kameni, Issa Djiguiba, Muhoza Daniel na Tambwe Gloire, bahitaga bayibuza gukora ibyo yari yateguye, bigatuma abarimo Ishimwe Jean Rène batakaza imipira myinshi.
Abasore barimo Nsanzimfura Keddy, Chérif Bayo na Uwimana Yakubu ba Kiyovu, byabagoye cyane guhererekanya imipira yari kurema uburyo ahubwo bahitamo kujya bakina miremire bashaka Lola Kanda Moïse wakoreshwaga nka rutahizamu umwe rukumbi.
Murera yatsinze ikindi gitego ku munota wa 29 cya Muhoza Daniel ariko umusifuzi wo ku ruhande, Mugisha Bonheur Fabrice avuga ko habayeho kurarira ndetse na Junior Kameni aza kubona inshundura ku munota wa 36 ariko nabwo uyu musifuzi yongera kuvuga ko yagitsinze yabanje kurarira.
Kiyovu Sports yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira ukomeye watewe na Chérif Bayo ku munota wa 41 ariko Dande Junior awushyira muri koruneri, yatewe na Rène ariko ntiyagira icyo itanga.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye ikipe yo mu Nzove ikiri imbere n’igitego 1-0 ndetse inarusha Urucaca mu kurema uburyo bw’ibitego.
Ni nako Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri kuko yatangiye yongera gusunika mu minota 10 ya mbere ariko iyindi yakurikiyeho, yabaye iy’ikipe yo ku Mumena n’ubwo kubona izamu byanze.
Guhera ku munota wa 60, Urucaca rwakangutse ndetse rurasunika ngo rurebe ko rwakwishyura igitego rwari rwatsinzwe ariko bikomeza kuba iyanga. Uko iminota yicumaga, niko Kiyovu Sports yarushagaho gusunika ariko igitego gikomeza kubura.
Abatoza b’iyi kipe yo ku Mumena, bakoze impinduka ku munota wa 65, bakuramo Uwimana Yakubu wasimbuwe na Bukuru Christophe wari ufite inshingano zo gufasha ikipe ye kujyana imipira imbere yabafasha kubona igitego.
Urucaca rwari rugeze mu minota yarwo myiza yo kwiharira umukino, rwakomeje gusatira ariko Rayon Sports ikomeza kuba nziza mu kurinda izamu ryayo.
Muvunyi Félix ‘Fils’, yongeye gukora impinduka ku munota wa 70, ikuramo Lola Kanda Moïse na Chérif Bayo, basimburwa na Hakim Hamiss na Mugisa Didier wahise akina nka rutahizamu.
Ni impinduka zatumye iyi kipe ikomeza gusunika ariko kubona inshundura bikomeza kuba iyanga. Haringingo nyuma yo gusatirwa cyane, nawe yakoze impinduka ku munota wa 75 akuramo Muhoza Daniel na Issa Djiguiba, basimburwa na Sandja Bulaya na Iradukunda Elie Tatou.
Izi mpinduka zasobanuraga ko Rayon Sports byibura yifuza kongera kuzimya umuriro yari yakijweho na Kiyovu Sports, kandi byayikundiye kuko yahise itangira gukina imipira miremire igana kuri Tatou na Junior Kameni, bagamije imipira yabo myinshi ikinirwa mu gice cy’ikibuga cya Kiyovu Sports.
Kameni wari watanze byinshi ndetse agaragaza umunaniro, yasimbuwe ku munota wa 80 na Nkundimana Fabio, bituma Sandja Bulaya ahita akina nka rutahizamu maze Fabio agaruka gutanga imbaraga hagati mu kibuga kandi byabahaye umusaruro.
Urucaca rwashoboraga kubona igitego ku munota wa 85 ariko umupira mwiza wari uzamukanywe na Mugisha Didier, ntiyabasha kuwubyaza umusaruro kuko yawuteye mu maguro ya ba myugariro ba Rayon Sports, iyi kipe iba ibuze ubundi buryo bwari bukomeye.
Ubwo abasifuzi bari bamanitse iminota itanu y’inyongera, Kiyovu Sports yongeye kubona ubundi buryo bukomeye ku mupira wari utanzwe na Mugisha Didier ariko Richard Kilongozi umupira awushyira hejuru arebana na Dande Junior.
Rayon Sports yasoje iminota 90 yegukanye amanota yuzuye y’umunsi wa 10, bituma igira 15 ku rutonde rwa Shampiyona, ifata umwanya wa kane by’agateganyo aho irushanw arimwe na Al-Hilal SC na Gicumbi FC.
Imikino y’umunsi wa 10 izakomeza ejo, ariko umwe mu mikino ihanzwe amaso, ni uzahuza Police FC na APR FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.
Muderi Akbar na Junior Kameni ubwo bishimiraga igitego cy’ikipe yabo Muderi yafashije ikipe ye kubona amanota yuzuye Kameni yagoye cyane Mbonyingabo Regis kugeza amuhesheje ikarita y’umuhondo Tambwe ari mu bakiniye ikipe ye neza
**UMUSEKE.RW **
Follow the story
About this article
- Length
- 794 words · 4 min read
- Published
- November 27, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke