Umurenge wa Nyamabuye wahawe Gitifu mushya
Muhanga: Gitifu Dusabimana Télesphore wayoboraga umurenge wa Kabacuzi, yahawe inshingano zo kuyobora umurenge wa Nyamabuye.
Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwahinduriye ifasi Gitifu w’umurenge wa Kabacuzi, Dusabimana Télesphore bumwohereza kuyobora umurenge wa Nyamabuye.
Ayo makuru avuga ko izi mpinduka zabaye kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi gusa, kuko yasimbuwe n’umukozi Ushinzwe irangamimerere muri uwo Murenge wa Kabacuzi.
Gitifu Dusabimana ni we uheruka gusimbura mugenzi we Gihana Tharcisse wayobora Kabacuzi, uyu aza koherezwa mu Murenge wa Nyamabuye.
Meya w’Akarere ka Muhanga, Niyonshuti Gérard yemereye UMUSEKE aya makuru, ko ari impamo.
Ati: “Umurenge wa Nyamabuye ufite undi Munyamabanga Nshingwabikorwa guhera uyu munsi, tariki 27/11/2026 yitwa Dusabimana Télesphore.”
Gihana Tharcisse asimbuye, aheruka gutorerwa umwanya wo kuba Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyanza, umwanya yasimbuyeho Visi Meya Kajyambere Patrick warangije manda y’imyaka 10.
Gitifu Dusabimana Télesphore aje guhangana n’ikibazo cy’imyubakire idakurikije igishushanyombonera, abana bo mu muhanda, ndetse n’abazunguzayi bakunze kuboneka muri uyu Mujyi wa Muhanga.
Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye Dusabimana Télesphore
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Follow the story
About this article
- Length
- 168 words · 1 min read
- Published
- November 27, 2026
- Byline
- Elisée MUHIZI
- Source
- Umuseke