OMS yasabye ko hatangira kugeragezwa inkingo za Ebola
*Abantu barenga 12, 000 banduye Ebola n’aho abapfuye barenga 5,900 muri Congo Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS/WHO) wavuguruye amabwiriza yawo ku cyorezo cya Ebola giterwa na Virus ya Bundibugyo gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Umuyobozi Mukuru wa OMS yayoboye inama ya Komite Ishinzwe Ubutabazi bwihuse hakurikijwe Amategeko Mpuzamahanga y’Ubuzima yo mu […]
*Abantu barenga 12, 000 banduye Ebola n’aho abapfuye barenga 5,900 muri Congo
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS/WHO) wavuguruye amabwiriza yawo ku cyorezo cya Ebola giterwa na Virus ya Bundibugyo gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuyobozi Mukuru wa OMS yayoboye inama ya Komite Ishinzwe Ubutabazi bwihuse hakurikijwe Amategeko Mpuzamahanga y’Ubuzima yo mu mwaka wa 2005.
Komite yasabye ko habaho igeragezwa ryihuse ry’inkingo n’ubundi buryo bwo kuvura bigakorwa hisunzwe amahame ya Siyansi, gukurikiza indangagaciro za kinyamwuga, n’ubwirinzi.
Guha ijambo abaturage muri iyi gahunda byagaragaye nk’ikintu cy’ingenzi mu gutuma habaho gutanga amakuru asobanutse kandi anyuze mu mucyo, mu kugaragaza uko igerageza ry’inkingo riteguye n’uko rishyirwa mu bikorwa.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO), uvuga ko abantu barenga 12, 000 banduye Ebola n’aho abapfuye barenga 5,900 muri Congo iyi mibare ikaba ari iyo kugeza ku ya 24 Ugushyingo, 2026.
Ikibazo cy’umutekano muke cyagaragajwe nk’imbogamizi ikomeye ku bikorwa byo gukumira icyorezo, kuko cyagize ingaruka zitaziguye ku buryo abantu babona ubufasha mu by’ubutabazi, no kurengera abarwayi, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, abashinzwe ubuvuzi n’ibigo nderabuzima.
OMS yemeje ko byibuze ibitero 94 byagabwe ku bbigo by’ubuvuzi muri Congo kuva icyorezo cyatangazwa nk’ikibazo cyugarije ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga (PHEIC) mu mezi atandatu ashize.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatanze inama zivuguruye ku ya 25 Ugushyingo, 2026 nyuma yo kwemera inama zatangiwe mu nama ya gatatu ya Komite ishinzwe ubutabazi yo ku ya 17 Ugushyingo, 2026.
Umuyobozi Mukuru wa OMS yatangaje ko Ebola igifatwa nk’ikibazo gikomeye cyugarije ubuzima rusange ku Isi (PHEIC).
Porofeseri Lucille Blumberg, Perezida wa Komite ishinzwe ubutabazi, yagize ati: *“Amezi atandatu nyuma y’iki cyago, Komite ikomeje guhangayikishwa cyane n’uburyo abantu bakomeza kwandura, ndetse n’umubare munini w’impfu zikomoka kuri Ebola, cyane cyane mu gihe umutekano muke ari imbogamizi ku kugera ku baturage bagizweho ingaruka bigatuma ubutabazi burushaho kugorana.” *
Yakomeje agira ati “Guhagarika Ebola bizasaba ibikorwa bihujwe kandi byihuse kugira ngo hatahurwe abanduye hakiri kare, hakumirwe ubwandu mu nzego z’ubuvuzi, no mu baturage, gutanga ubuvuzi bw’ibanze, gukomeza icyizere mu baturage, no kuba abashinzwe ubutabazi bashobora kugera ku bantu babukeneye mu mutekano.”
Komite yashimangiye ko ari ngombwa gukumira ubwandu mu bigo nderabuzima, harimo ubwandu buturuka ku bikorwa bitaboneye byo gutera inshinge, no kugabanya gutinda hagati y’iigihe ibimenyetso biboneka, gutahura indwara no gutangira gutanga ubuvuzi.
Aya mabwiriza avuguruye asaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye mu turere two muri Congo aho abandura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo bashya bakomeza kwiyongera, kimwe no kuyikwirakwiza.
Ku bindi bihugu, OMS isaba gufata ingamba zifatika kumenya, no gusuzuma abagenzi bashobora kuba barahuye na Virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo (BVD) kugira ngo ibyago byo gukwirakwira iyo ndwara hanze ya DRC bigabanuke.
OMS ivuga ko izi nama zigamije guhagarika ikwirakwira ry’indwara ikaguma aho yabonetse, no kurinda abaturage bagizweho ingaruka n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima hatabayeho kubangamira ingendo z’indege n’ingendo mpuzamahanga.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 465 words · 2 min read
- Published
- November 27, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke