Ishyaka rya Tshisekedi rirashinja Kiliziya Gatolika gushaka guhirika ubutegetsi
Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryashinje abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi hifashishijwe abajenerali, rinavuga ko ibikorwa byabo byo kwamagana Leta bifite intego za politiki. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS akaba na Perezida w’agateganyo w’iri shyaka riri […]
Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryashinje abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi hifashishijwe abajenerali, rinavuga ko ibikorwa byabo byo kwamagana Leta bifite intego za politiki.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UDPS akaba na Perezida w’agateganyo w’iri shyaka riri ku butegetsi, Augustin Kabuya, washinje Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri RDC (CENCO), Musenyeri Fulgence Muteba, kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Kabuya yabivugiye mu nama yahuje abayobozi n’abarwanashyaka ba UDPS yabereye ku cyicaro cy’iri shyaka mu gace ka Limete i Kinshasa, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2026.
Mu ijambo rye, Kabuya yashinje bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika kwitwara nk’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abaha izina rya “OPS”, impine y’amagambo y’Igifaransa ‘Opposition Politique en Soutane’, bisobanuye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bambaye amakanzu y’abihayimana.
Yavuze ko muri iryo tsinda yise OPS, Karidinali Fridolin Ambongo ari umuyobozi w’icyubahiro, Musenyeri Fulgence Muteba akaba Umunyamabanga Mukuru, mu gihe Padiri Donatien Nshole yaba ashinzwe itumanaho.
Kabuya yashinje by’umwihariko Karidinali Ambongo kugira uruhare mu gushaka abasirikare bakuru, barimo ba Jenerali, bagombaga gufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati* “Ambongo azi neza ko yari mu bantu bashakishaga ba Jenerali kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, kandi arabizi neza.”*
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kwamagana ubutegetsi byari byateguwe ku buryo byashoboraga kuvamo imyigaragambyo igamije guhirika ubutegetsi, ko kandi Kiliziya Gatolika yaba isigaye ikorana n’abanyapoliki bo mu Ihuriro C64.
Kabuya yavuze ibyo bitagerwaho kuko Perezida Tshisekedi ko ari umuyobozi watoranyijwe n’Imana kugira ngo ayobore Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Félix Tshisekedi ni uwo Imana yasize amavuta, yamuhisemo kugira ngo ayobore iki gihugu.”
Kabuya yashinje Kiliziya Gatolika gutegura imyigagaragamyo i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga, ikitabaza harimo abarwanyi b’umutwe wa Maï-Maï Bakata Katanga.
Yavuze ko iyo myigaragambyo yari ifitanye isano n’amakimbirane yerekeye ubutaka Kiliziya Gatolika ivuga ko ari ubwayo, ariko ashimangira ko icyo kibazo gikwiye gukemurwa n’inzego z’ubutabera aho kujyanwa mu mihanda.
Kabuya yavuze ko mu gace kavugwaho amakimbirane hari amazu arenga ibihumbi 10, bityo ko imiryango iyabamo ishobora guhura n’ingaruka ziturutse kuri ayo makimbirane.
Ibi birego bya Kabuya bije mu gihe umwuka mubi hagati ya Leta ya Congo na Kiliziya Gatolika ukomeje kwiyongera, cyane cyane nyuma y’aho impande zombi zitumvikaniye ku bikorwa by’iri dini no ku kibazo cy’ubutaka i Lubumbashi. ndetse ubutegetsi bugashinja Kiliziya ‘kuruca ikarumira kuri Joseph Kabila uherutse gushinga umutwe wa poliki n’igisirikare wa FRN”.
Mu minsi ishize, Kiliziya Gatolika yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kuyishotora no kubangamira ibikorwa byayo, nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zibujije bimwe mu bikorwa yari yateguye.
I Lubumbashi, Kiliziya yari yateguye imyigaragambyo yo kwamagana ikibazo cy’ubutaka ivuga ko bwanyerejwe, ariko inzego z’umutekano zibuza abaturage kuyitabira. Kiliziya ivuga ko ubwo butaka yabuguze mu 1976, ariko ko bwagiye bwigarurirwa n’abantu bubakaho amazu.
Ku wa 22 Ugushyingo 2026, ubuyobozi bwabujije Karidinali Fridolin Ambongo kuyobora igitambo cya Misa cyari giteganyijwe kuri Stade Tata Raphaël i Kinshasa, kikaguhuza urubyiruko rwo muri Arikidiyosezi ya Kinshasa.
Kiliziya Gatolika yamaganye ibyo byemezo, ivuga ko bibangamira ubwisanzure bw’idini n’uburenganzira bwayo bwo gukora ibikorwa bya gisanzwe.
Ku kibazo cya Kabila, Kiliziya yavuze ko kumwagana ubwabyo bitarangiza intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 536 words · 3 min read
- Published
- November 28, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke