Tudaye ibiti imisozi yose yamanuka- Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe, Dr .Nsengiyumva Justin, yasabye abanyarwanda kugira umuco wo gutera ibiti ariko by’umwihariko ibiribwa mu rwego rwo guhangana n’isuri no gukomeza gusigasira ibidukikije ndetse no kurwanya imirire mibi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu muganda rusange, ahatewe ibiti bisaga 12.000.
Minisitri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin,yavuze ko igiti gifite akamaro kanini bityo bidatewe imisozi myinshi yakwangirika kandi ari imwe mu yigize uburanga bw’igihugu*. *
Yashishikarije abaturage gukomeza gutera ibiti, cyane cyane ibiti by’imbuto, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imirire myiza.
Ati” U Rwanda ngo ni igihugu cy’imisozi igihumbi,tudateye ibiti iyi misozi yose yamanuka.Tugomba gutera ibiti rero kandi dushyizemo imbaraga.Twateye ibiti by’inturusu hano ariko twateye ibiti biribwa.Tubigire intego, buri wese nataha,ajjyane igiti cy’imbuto ku rugo rwe.”
Yasabye Abanyarwanda kwitegura guhangana n’ibiza bishobora kwibasira igihugu ariko anabasaba kugira umuco wo gutera igiti birimo n’iby’imbuto.
Ati “Tugomba gutera ibiti kandi dushyizeho imbarga, ngira ngo mwumvise icyiza giteganyijwe cyitwa El Niño, muriteguye? Mu bihugu bimwe hazagwa imvura nyinshi ahandi hakava imvura nyinshi, mbese ni ihindagurika ry’ibihe kandi turaritegereje.”
Yakomeje ati “Tugomba guhora twiteguye rero, twaraciye imiringoti, n’inzu zacu aho zitaziritse tuzizirike neza” . U**yu munsi ntabwo twabiteye ariko dukwiye kubitera, mujya mubona ibiciro ku masoko ko birimo kuzamuka, cyane cyane iby’imbuto n’imboga.”
Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda kigena ko kugeza mu mwaka wa 2050, ubuso bwahariwe amashyamba bugomba kuba bungana na kilometero kare 7,725, bihwanye na 32% by’ubuso bwose bw’igihugu**,** uvuye kuri 30.4% ubu.
Kugira ngo iyo ntego igerweho kandi amashyamba akomeze gusazurwa, Leta y’u Rwanda ishyiraho intego z’ibiti biterwa buri gihembwe. Urugero, mu gihembwe cyo gutera ibiti cya 2026–2027, hateganijwe guterwa ibiti birenga miliyoni 100 mu gihugu hose birimo ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto, ibiti gakondo n’amashyamba asarurwa.
Yabasabye gutera ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi Minisitiri w’Intebe yakoreye umuganda mu karere ka Kamonyi
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 318 words · 2 min read
- Published
- November 29, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke