Umunya-Ghana agiye kuba umukwe wa Angeli Mutabaruka
Kapiteni wa Mukura VS ukomoka muri Ghana, Joseph Sackey, ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’umunyamakuru, Mutabaruka Angelbert uzwi nka Angeli Mutabaruka wa RadioTV1, Tujeneza Nicole.
Aba bombi bongeye kugaragaza ko baryohewe biciye mu mafoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo. Sackey ukina mu kibuga hagati muri Mukura VS, aherutse kwambika impeta y’urukundo, Nicole amusaba ko yazamubera umugore nk’uko amakuru ava mu nshuti zabo za hafi abivuga.
Uyu mukobwa wa Angeli Mutabaruka, amaze kwamamara cyane ku izina rya ‘Nicole Design’ ndetse yigaruriye imbuga nkoranyambaga biciye mu biganiro akora ariko by’umwihariko akaba amaze kuzamura izina biciye mu guhanga imideli.
Sackey na Nicole baryohewe n’urukundo Baba barebana akana ko mu jisho Sackey aherutse kumwambika impeta y’urukundo Nicole Design aherutse gusoza amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Kigali Azwiho guhanga imideli Joseph Sackey ni kapiteni wa Mukura VS
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 137 words · 1 min read
- Published
- November 29, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke