Gicumbi FC yisubije umwanya wa mbere
Nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Gicumbi FC yongeye kwisubiza umwanya wa mbere yahozeho. Ku wa 28 Ugushyingo 2026, hakomeje imikino y’umunsi wa 10 muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abagabo [BK Pro League]. Bugesera FC yari ku kibuga cyayo, yahatsindiwe na […]
Nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], Gicumbi FC yongeye kwisubiza umwanya wa mbere yahozeho.
Ku wa 28 Ugushyingo 2026, hakomeje imikino y’umunsi wa 10 muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abagabo [BK Pro League]. Bugesera FC yari ku kibuga cyayo, yahatsindiwe na Gicumbi FC ibitego 2-1.
Abanya-Gicumbi batsindiwe na Hakizimana Steven ku munota wa Gatandatu na Bazila Léonard ku munota wa 33 mu gihe abanya-Bugesera bo batsindiwe na Kwizera Eric.
Iyi ntsinzi, yatumye Gicumbi FC yongera gufata umwanya wa mbere n’amanota 19 mu mikino icyenda imaze gukina. Irusha rimwe Al-Hilal SC ya kabiri mu mikino irindwi yo imaze gukina.
Indi mikino yabaye:
- Police FC 0-3 APR FC
- Etincelles FC 4-1 Gasogi United
- Musanze FC 0-0 Al-Merrikh SC
Imikino iteganyijwe uyu munsi:
- Mukura VS na Gorilla FC [Saa 15:00]
- Marine FC na Étoile de l’Est [Saa 15:00]
- Kigali FC na Sunrise FC [Saa 15:00]
Gicumbi FC yisubije umwanya wa mbere
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 163 words · 1 min read
- Published
- November 29, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke