Abana babiri barohamye mu Kiyaga cya Kivu
Nyamasheke: Abana babiri bo mu murenge wa Shangi barohamye mu kiyaga cya Kivu barapfa. Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko aba bana babiri b’abahungu uw’imyaka 12 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 9 y’amavuko barohamye barimo koga mu kiyaga cya Kivu. Byabaye saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri, 2026, mu kagari ka […]
AI summary
Nyamasheke: Abana babiri bo mu murenge wa Shangi barohamye mu kiyaga cya Kivu barapfa.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko aba bana babiri b’abahungu uw’imyaka 12 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 9 y’amavuko barohamye barimo koga mu kiyaga cya Kivu.
Byabaye saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri, 2026, mu kagari ka Shangi, umudugudu wa Gasharu.
Habimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, yahamirije UMUSEKE ayo makuru, avuga ko yamenyekanye bayahawe na bamwe mu bana bari kumwe n’abarohamye, kuko ngo bari bane.
Ati “Amakuru ni yo hari abana bane bogaga mu Kivu, babiri muri bo bararohama, amakuru twayahawe na bagenzi babo bari kumwe.”
Abana barohamye harimo uwitwa Mugisha Remy w’imyaka 12 na Dushimimana Leo Athanase w’imyaka 9.
Mu butumwa uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, yatanze yihanganishije ababyeyi babuze abana, asaba ababyeyi kurinda abana kujya koga mu Kivu, abibutsa ko n’umuntu mukuru uzi koga adakwiriye kujya mu Kivu atambaye umwenda w’ubwirinzi wamufasha kutarohama.
Inzego z’ibanze n’izumutekano zahageze zifatanyije n’abaturage, imibiri y’abo bana yabonetse ijyanwa mu bitaro bya Bushenge ikorerwa isuzuma.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE
Follow the story
About this article
- Length
- 177 words · 1 min read
- Published
- September 27, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke