Umwana w’imyaka 7 yagiye kurinda umuceri agwa mu kidendezi cy’amazi
AI summary
Kamonyi: UMUSEKE wamenye amakuru ko hari umwana witwa Ukwishatse w’imyaka 7 woherejwe kurinda umurima w’umuceri agwa mu kidendezi cy’amazi arapfa.
Byabereye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika.
Gitifu w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi ba Ukwishatse bamutumye kurinda umurima w’umuceri avuye ku ishuri, agezeyo agwa mu kidendezi cy’amazi ari mu kinogo bacukuyemo umucanga ahita apfa.
Gitifu Nkurunziza avuga ko ababyeyi bakomeje gutegereza ko umwana ataha bigera saa mbili z’ijoro (20h00) ataraboneka.
Ati: “Bagiye kumushaka basanga yarangije gupfa, kandi yaguye mu kinogo cy’aho bacukuraga umucanga.”
Nkurunziza avuga ko bibabaje kumva umwana w’imyaka 7 y’amavuko yoherezwa kurinda umurima w’umuceri bikageza nijoro ababyeyi be batazi aho aherereye.
Gitifu Nkurunziza yasabye ababyeyi bose muri rusange kwita ku bana barera, bakajya bamenya aho berekeje kugira ngo babarinde impanuka n’ibindi bibazo by’ihohotera bishobora kubabaho.
Yongeyeho ati: “Muri rusange habayeho uburangare bw’ababyeyi kuko birumvikana, kubona umwana w’umunyeshuri uri muri iyo myaka yoherezwa mu murima kurinda umuceri.”
Nkurunziza yanasabye abaturage bafite imirima yacukuwemo umucanga kwihutira kuyisiba bazirikana ko ibihe by’imvura bigiye gutangira.
Umurambo wa Ukwishatse wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
Follow the story
About this article
- Length
- 189 words · 1 min read
- Published
- October 13, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke