Abaturage baratabariza mugenzi wabo, babona ko nta gikozwe azicwa n’inzara
Rusizi: Hari abaturage batabariza umuryango w’umusaza ubafasha mu gutambutsa amatangazo ya gahunda za Leta mu mudugudu wabo, bavuga ko abayeho nabi cyane, ko adafite ibyo kurya, ugiye kwicwa n’inzara.
Ni umuryango uba mu mudugudu wa Kabonabose, Akagari ka Hangabashi mu murenge wa Gitambi, mu karere ka Rusizi.
Ubwo umunyamakuru wa UMUSEKE, yageraga aho Mujejende Claude w’imyaka 71 y’amavuko uzwi ku izina ‘Budege’, akaba afasha Umudugudu atuyemo gutanga amatangazo avuga gahunda za Leta, atuye nko muri metero 100 uvuye ku biro by’umurenge wa Gitambi, twamusanze ari kumwe n’umugore we wavuganaga intege nke, avuga ko atari uburwayi gusa ko arembejwe n’inzara ko amaze iminsi itatu atarya, bitewe no kubura icyo kurya.
Ati “Si uburwayi gusa, narwara simbone icyo ntamira nkabura kumererwa nabi, maze iminsi itatu ntarya.”
Mujejende yemeza ko ibyo umugore we avuze ari ukuri ko we n’umuryango we w’abantu bane batunzwe n’abaturanyi.
Yavuze ko ubuyobozi buzi iki kibazo, bwamukuye muri “saza neza” no ku rutonde rw’abafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Uyu mubyeyi ibyo avuze ni ukuri dutunzwe n’abaturanyi, iyo habonetse ibiryo barampa, ikibazo cyange ubuyobozi burakizi, bampaga “saza neza” Leta ikanyishyurira mutuweli byose babinkuyemo.”
Abaturanyi twahasanze na bo bemeza ko uyu muryango w’uyu musaza n’umukecuru we bari mu zabukuru, babayeho nabi bitewe n’uko nta ngufu zo gushaka ikibatunga bagifite, ngo mu buzima babayemo bategereza umuturanyi wagize icyo abona akabaha.
Bakomeza bavuga ko batabariza umuturanyi wabo ufite uruhare muri Gahunda za Leta, zigirira umumaro abandi we ntizigire icyo zimumarira, bityo basaba ubuyobozi gufasha uyu muturage.
Umwe muri aba baturage ati “Turabatabariza, uburyo babayeho ni uko babona umuhaye ijana akagura agasabune, ufite imyaka yejeje akamuhaho, ni ibyo bibatunze.”
Mugenzi we na we yahamije ko uyu muryango ari abakene, nk’abaturage bababazwa n’uko uyu musaza abatangariza amatangazo ya Gahunda za Leta, bakazibonamo inyungu we ntagire inyungu azikuramo.
Ati “Twe tubona ubufasha babukwiye, ni abakene b’inyuma. Ni kanyamatangazo w’umudugudu, atugezaho Gahunda za Leta zose we ntibigire icyo bimumarira agatahira aho.”
Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bw’Umurenge, bwahamirije UMUSEKE ko butari buzi ikibazo cy’inzara mu rugo rw’uyu muturage, buvuga ko bugiye kugikurikirana, bumugira inama yo kubwegera bugasuzuma ikibazo cye, bugakorana n’inzego bireba agafashwa.
Manirarora James, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi, ati “Icyo kibazo ntabwo narinkizi, ntabwo twamenya niba asukuma kubera inzara, cyangwa uburwayi, twamugira inama y’uko atwegera tugasuzuma ikibazo cye, ari ku rutonde rw’abagomba gufashwa.”
Gitambi ni umurenge wo mu karere ka Rusizi,utuwe n’abaturage , aho ubuhinzi bw’ ibishyimbo, imyumbati, ibigori, imbuto, imboga n’ubworozi ari byo bikorwa by’ibanze bibatunze.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
Follow the story
About this article
- Length
- 406 words · 2 min read
- Published
- October 5, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke