Gen Maj Bayingana yashyikirije Perezida wa Israel impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
AI summary
Gen Maj Bayingana Emmanuel yashiririje Perezida Isaac Herzog impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Israel nka Ambasaderi.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026, ubera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu wa Israel.
Perezida wa Israel yavuze ko umubano n’ubufatanye hagati ya Israel n’u Rwanda bikomeje gutera imbere mu nzego zirimo guhanga udushya, ubuhinzi, iterambere n’uburezi.
Muri Kamena 2026 nibwo Perezida Kagame yagennye Gen Maj Bayingana Emmanuel nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Israel.
Maj Gen Bayingana Emmanuel watangiye imirimo nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Israel yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora komite ihuza amateka y’urugamba rwo kwibokora, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Visi Perezida wa Komisiyo y’Itorero n’indi.
Ubwo yemezwaga na Sena yavuze ko mu byo azashyiramo imbaraga, harimo kwigira kuri Israel ibirebana no guhanga ibishya, ubufatanye mu by’umutekano, kubungabunga amateka ya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo, guteza imbere ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga no gusaba Israel kohereza inzobere zayo mu buhinzi mu gihugu kuko ari byo byafasha kugera kuri benshi kuruta uko u Rwanda rwoherezayo abagiye kubyiga.
Yanagaragaje ko u Rwanda rugomba kwigira kuri Israel ibijyanye n’uburezi bw’ubumenyi ngiro.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 190 words · 1 min read
- Published
- October 26, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke