Handball: U Rwanda rwitabiriye imikino ya Zone V
AI summary
Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Handball, yerekeje mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye imikino y’Akarere ka Gatanu [Zone V].
Mbere yo gufata urugendo rw’imodoka rwaciye ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda [FERWAHAND], Twahirwa Alfred, yashyikirije aba bakinnyi Ibendera ry’Igihugu, abasaba kuzimana u Rwanda.
Mu butumwa bw’uyu muyobozi, yasabye aba bakinnyi kuzatahukana itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Tunisia mu Ukuboza uyu mwaka.
Iyi mikino ihuza Ibihugu biri mu Karere ka Gatanu [Women’s IHF Nations Trophy – Africa Zone V], iteganyijwe gukinwa tariki ya 4-8 Ugushyingo 2026.
U Rwanda ruri mu itsinda B na Djibouti na Tanzania. Ruzakina umukino wa mbere ku wa 5 Ugushyingo 2026 ubwo ruzaba ruhura na Djibouti. Uwa kabiri u Rwanda ruzawukina bucyeye, ku wa 6 Ugushyingo 2026 na Tanzania.
Amakipe abiri azahurira ku mukino wa nyuma, azahita akatisha itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika kizakinwa uyu mwaka.
U Rwanda rwitabiriye imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball mu cyiciro cy’abagore Basabwe kuzimana u Rwanda Bashyikirijwe Ibendera ry’Igihugu
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 176 words · 1 min read
- Published
- November 3, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke