Harasabwa itegeko ryihariye rigenga ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda
Umuryango Nyarwanda uteza imbere Ubuhinzi bw’Umwimerere (ROAM) urasaba Leta gushyiraho itegeko ryihariye rigenga ubu buhinzi, kugira ngo ababukora babone ibikoresho by’ingenzi kandi boroherezwe kugeza umusaruro ku masoko mpuzamahanga. Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ya gatatu yahuje abafatanyabikorwa, abahinzi n’inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ubuhinzi bw’umwimerere. Ubuhinzi bw’umwimerere ni uburyo bwo guhinga no korora hifashishijwe […]
AI summary
Umuryango Nyarwanda uteza imbere Ubuhinzi bw’Umwimerere (ROAM) urasaba Leta gushyiraho itegeko ryihariye rigenga ubu buhinzi, kugira ngo ababukora babone ibikoresho by’ingenzi kandi boroherezwe kugeza umusaruro ku masoko mpuzamahanga.
Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ya gatatu yahuje abafatanyabikorwa, abahinzi n’inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ubuhinzi bw’umwimerere.
Ubuhinzi bw’umwimerere ni uburyo bwo guhinga no korora hifashishijwe uburyo n’ibikoresho bigamije kubungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.
Muri ubu buryo hakoreshwa cyane ifumbire y’imborera n’ibindi bikomoka ku bimera no ku matungo, aho gukoresha ifumbire n’imiti bikorerwa mu nganda.
Umuyobozi Mukuru wa ROAM, Lise Chantal Dusabe, yavuze ko ubu buhinzi bufasha ababukora kwiteza imbere, bukabungabunga ibidukikije, bukarinda ubutaka kwangirika kandi bugateza imbere imirire myiza.
Gusa, yavuze ko hakiri inzitizi zirimo kubona imbuto, ifumbire, imiti n’ibindi bikoresho bikenerwa muri ubu buhinzi.
Ni yo mpamvu asaba ko hashyirwaho itegeko ryihariye rigena uburyo ubu buhinzi bukorwa n’uburyo ababukora bashobora kubona ibikoresho bikenerwa.
Ati: “Turifuza ko Leta ikomeza kudushyigikira no kudufasha gushyiraho itegeko rigenga ubuhinzi bw’umwimerere. Icyo twifuza ni uko iryo tegeko ryafasha abifuza gukora ubu buhinzi kubona mu buryo bworoshye ifumbire, imiti n’ibindi bikoresho by’ingenzi, kugira ngo babashe kongera umusaruro.”
ROAM kandi ivuga ko kubona icyemezo cy’ubuziranenge gituma umusaruro w’ubuhinzi bw’umwimerere woherezwa ku isoko mpuzamahanga bikiri ikibazo ku bahinzi.
Dusabe yavuze ko abahinzi bifuza kubona icyo cyemezo basabwa kwishyura amadolari 10.000 y’Amerika buri mwaka.
Ati: “Kugira ngo babone icyo cyangombwa, basabwa kwishyura amadolari 10.000 y’Amerika buri mwaka.”
Umuyobozi Mukuru wa ROAM, Lise Chantal Dusabe
Muhire Gilbert, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Koperative Dukunde Ikawa Musasa, yavuze ko iki giciro kiri hejuru, nubwo abahinzi babona isoko ryiza iyo bamaze kubona icyemezo.
Ati: “Abagenzuzi baturuka hanze y’u Rwanda, bigatuma ikiguzi cyo kubona icyangombwa cy’ubuziranenge kiba kinini. Turasaba ko hashyirwaho abagenzuzi baturuka imbere mu gihugu kugira ngo iki giciro kigabanuke.”
Izamuhaye Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri RAB, yavuze ko ubuhinzi bw’umwimerere ari ingenzi mu guteza imbere ubuhinzi burambye kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yavuze ko bujyanye na gahunda igihugu cyashyize imbere, zirimo kongera umusaruro, kwagura amasoko no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Izamuhaye yavuze ko ubu buryo bwo guhinga buhuza kubungabunga ibidukikije, ubumenyi gakondo n’udushya dushingiye kuri siyansi.
Yavuze ko kandi bujyanye n’intego za Gahunda y’Igihugu y’Imihindagurikire (NST2) n’Inyandiko y’Ingamba zo Guhindura Ubuhinzi (PSTA5).
ROAM ivuga ko kugeza ubu ikorana n’abahinzi barenga 12.000 bibumbiye mu makoperative no mu matsinda mato.
Muri bo harimo amakoperative 17 yamaze kubona icyemezo kibemerera kohereza umusaruro w’ubuhinzi bw’umwimerere mu mahanga.
Mu matsinda mato, abiri ni yo amaze kubona icyemezo cy’ubuziranenge kibemerera kugurisha umusaruro wayo ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Ibi byemezo bituma abahinzi bashobora kugera ku masoko asaba ko umusaruro uba wujuje ibisabwa by’ubuhinzi bw’umwimerere.
Mu Rwanda, ubuhinzi bw’umwimerere bwatangiye gutezwa imbere mu 2007, ari na bwo ROAM yashinzwe.
Haganiriwe ku cyakorwa kugira ngo ubuhinzi bw’umwimerere burusheho gutera imbere
Izamuhaye Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri RAB
Abahinzi batanze ibitekerezo by’uko ubuhinzi bakora bwarushaho kwaguka no kwinjiriza igihugu amadovize Abahinzi baboneyeho n’umwanya wo kumurika umusaruro w’ubuhinzi bw’umwimerere
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 482 words · 2 min read
- Published
- September 25, 2026
- Byline
- NDEKEZI Johnson
- Source
- Umuseke