Vestine Ishimwe na Ouedraogo Idrissa mu nkiko: Menya icyo amategeko avuga kuri Gatanya
Isesengura rishingiye ku mategeko, Ikiganiro n’umunyamategeko MUNYANDINDA J. Bosco Muri iyi minsi, ibitangazamakuru bitandukanye birimo biragaruka ku nkuru y’uko Ishimwe Vestine, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Vestine na Dorcas, yagejeje mu rukiko ikirego asaba ubutane n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa. Amakuru yatangajwe avuga ko inama ntegurarubanza yabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 14 […]
AI summary
Isesengura rishingiye ku mategeko, Ikiganiro n’umunyamategeko MUNYANDINDA J. Bosco
Muri iyi minsi, ibitangazamakuru bitandukanye birimo biragaruka ku nkuru y’uko Ishimwe Vestine, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Vestine na Dorcas, yagejeje mu rukiko ikirego asaba ubutane n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa. Amakuru yatangajwe avuga ko inama ntegurarubanza yabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 14 Nzeri 2026 kandi ko buri ruhande rwari ruhagarariwe n’umunyamategeko. Hari kandi amakuru avuga ko umugabo atifuza ko ishyingirwa riseswa.
Nyuma yaho, ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga byatangaje ko Idrissa na we yareze Ishimwe Vestine asaba ko yahabwa uburyo bwo kubona umwana kandi ko urukiko rwategeka ikizamini cy’uturemangingo ndangasano, kizwi nka DNA. Kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga, kopi z’ibirego n’ibyemezo by’urukiko ntizari zagashyizwe ahagaragara. Ni yo mpamvu ibyo bisabwa bigomba kuvugwa nk’amakuru yatangajwe, aho kubifata nk’ibyamaze kwemezwa n’urukiko.
Ibyavuzwe mu nyandiko yiswe “Inkuru ya Ishimwe”
Mu nyandiko yiswe “Inkuru ya Ishimwe”, yakwirakwiye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Ishimwe Vestine yavuze ku ruhande rwe rw’amakimbirane. Yanditse ko yinjiye mu mubano atazi ko umugabo yari asanzwe afite undi muryango n’abandi bana, kandi avuga ko ibyo yanyuzemo byamugizeho ingaruka zikomeye ku mitekerereze no ku marangamutima, kugeza aho yigeze gutekereza kwiyahura.
Vestine yavuze kandi ko umugabo yashatse kumubuza kujya mu bitaramo no muri studio, kumutandukanya n’uwo baririmbana ndetse na ‘management’ ye. Yanamushinje kugerageza kwangiza izina rye, gukwirakwiza ko undi muntu ari we se w’umwana no kwishyura abantu ngo bamusebye. Ibi ni ibivugwa mu nyandiko yiswe ko ari iya Vestine ; ntibikwiye kwandikwa nk’ibyaha cyangwa ibikorwa byamaze guhamywa n’urukiko.
Ku kibazo cy’umwana, mu nyandiko yiswe iya Vestine handitse ko yahunze atwite akabyarira mu mahanga. Yasobanuye ko mu gihe cy’ubushyamirane yirinze kwereka umugabo umwana, ategereje igihe cy’umutuzo kugira ngo amumwereke, kandi amwita se w’umwana. Iyi mvugo itanga ibisobanuro bye ku mpamvu umugabo atari yarabonye umwana; ariko ntiyambura urukiko ububasha bwo kugena uburyo bwo kumubona cyangwa gusuzuma niba ikizamini cya DNA gikenewe.
Mu rwego rw’amategeko, iyi nyandiko ishobora gufasha kumenya ibyo Vestine ubwe avuga no gutanga umurongo w’ibibazo byasuzumwa. Icyakora, ntibihita byemeza ukuri kwa buri kirego kirimo. Urukiko ni rwo rusuzuma amagambo y’impande zombi, inkomoko n’umwimerere w’inyandiko, icyo ivuga yose hamwe n’uko ishyigikirwa n’ibindi bimenyetso.
Ibi bibazo bitanga umwanya wo gusobanura icyo amategeko y’u Rwanda ateganya: gusaba ubutane si ko guhita ubuhabwa; kutemera ubutane k’uregwa ntibibuza urukiko kubutanga iyo impamvu yemewe ihamijwe; gusaba kubona umwana bigomba gusuzumwa hashingiwe ku nyungu ze; kandi gusaba DNA ntibihita byemeza ko uwitwa se atari we wamubyaye.
Gusaba ubutane si uguhita ubuhabwa, no kutemera ubutane si cyo kibuhagarika
Ishyingirwa riseswa n’urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe cyangwa n’ubutane bwemejwe n’urukiko. Bityo, kuba umwe mu bashyingiranywe yaratanze ikirego ntibivuze ko ishyingirwa ryamaze kurangira. Kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha ruciriye urubanza rw’ubutane kandi rukaba ndakuka, bombi bakomeza kuba abashyingiranywe imbere y’amategeko.
Ni yo mpamvu mu nkuru z’itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hakwiye gukoreshwa amagambo nka “yasabye ubutane” cyangwa “ikirego cy’ubutane kiri mu rukiko”, aho kuvuga ko “batandukanye” nk’aho urukiko rwamaze kubyemeza.
Itegeko rigenga abantu n’umuryango rigaragaza impamvu 9 zishobora gushingirwaho mu gusaba ubutane. Izo mpamvu ni izi:
- ubusambanyi;
- guta urugo nta mpamvu ifite ishingiro nibura mu gihe cy’amezi 12 akurikirana;
- guhamwa n’icyaha gisebeje;
- kwanga gutanga ibitunga urugo;
- ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, irishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa indi myitwarire ibangamiye bikabije uwo bashyingiranywe cyangwa umwana bireba;
- ihohoterwa rishingiye ku gitsina;
- kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo;
- kutabana mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana kuva bashyingiranywe, nta mpamvu ifite ishingiro;
- kuba kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe.
Uru rutonde rurerekana ko amategeko atagifata ubutane nk’ikibazo gishingiye gusa ku busambanyi cyangwa guta urugo. Ashobora no kurengera uwahuye n’ihohoterwa ritagaragarira amaso, igitutu gikomeye cyo mu rugo, guhohoterwa mu bijyanye n’ubukungu cyangwa ibindi bibazo bituma gukomeza kubana biba bitakwihanganirwa.
Icyakora, n’ubwo inyandiko yiswe “Inkuru ya Ishimwe” ivuga ibibazo byo ku mitekerereze no ku marangamutima, kubuzwa ibikorwa by’umuziki n’indi myitwarire avuga ko yamubangamiye, ntidushobora kwemeza ingingo nyirizina yashingiyeho mu kirego tutarabona ikirego cyangwa icyemezo cy’urukiko. Iyo myitwarire, iramutse igaragajwe kandi igashyigikirwa n’ibimenyetso, urukiko rushobora gusuzuma niba ijya mu rwego rw’ihohoterwa ku mitekerereze, irishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa indi myitwarire ibangamiye bikabije ivugwa mu itegeko rigenga abantu n’umuryango.
Ubutane bushobora gusabwa n’umwe mu bashyingiranywe, kandi urukiko rugasuzuma impamvu n’ibimenyetso n’ubwo undi yaba avuga ko ashaka gukomeza urugo. Icyo uregwa afite ni uburenganzira bwo kumenyeshwa ikirego, kugitangaho igisubizo, gutanga ibimenyetso no kunganirwa n’umunyamategeko.
Iyo urega ahamije nibura imwe mu mpamvu icyenda zishobora gushingirwaho mu gusaba ubutane, urukiko rushobora gutanga ubutane n’ubwo uregwa atabwemera. Iyo impamvu idahamijwe, ikirego gishobora kutemerwa. Urukiko rero ntirushingira ku kuba umwe ashaka gutana undi akabyanga gusa; rushingira ku mategeko no ku bimenyetso biri muri dosiye.
Ikirego cy’ubutane gitangwa hehe?
Itegeko riteganya ko ikirego cy’ubutane gishobora gutangwa mu rukiko rubifitiye ububasha rwo mu ifasi abashyingiranywe baheruka kubamo, aho uregwa atuye cyangwa aba, aho yahisemo ko abarizwa, cyangwa aho urega atuye cyangwa aba igihe atanga ikirego. Bityo, kuba umwe cyangwa bombi bashobora kuba baba mu mahanga ntibihita bivuga ko inkiko z’u Rwanda zitaburanisha urwo rubanza; harebwa aho amategeko ahuza urubanza n’ifasi y’urukiko.
Itegeko rivuga kandi ko ikirego gitangwa n’umwe mu bashyingiranywe, kikaburanishwa nk’izindi manza, kandi kigasaza nyuma y’imyaka itanu ibarwa kuva igihe impamvu gishingiyeho yamenyekaniye.
Urega ni we ugomba kugaragaza ko impamvu avuga yabayeho. Bitewe n’imiterere y’ikibazo, ibimenyetso bishobora kuba inyandiko, ubutumwa bw’ikoranabuhanga bwabonetse mu buryo bwemewe, amafoto, raporo z’abaganga, inyandiko z’inzego z’ibanze cyangwa iz’ubugenzacyaha, icyemezo cy’urukiko, ibimenyetso by’ihererekanya ry’amafaranga, ubuhamya n’ibindi.
Itegeko ryemera ko, iyo iperereza rikenewe, umuntu wese ashobora kubazwa. Ryemera kandi ko ubuhamya bw’umwana, ubw’umubyeyi w’abashyingiranywe n’ubw’umukozi wo mu rugo bwashingirwaho; ariko ubuhamya bw’umwana utarageza ku myaka 14 bugomba kunganirwa n’ibindi bimenyetso.
Inyandiko yatangajwe kuri Instagram, Facebook cyangwa urundi rubuga ishobora kuba kimwe mu bimenyetso bisuzumwa, cyane cyane iyo uwanditse yemera ko ari iye. Ariko urukiko rubanza kureba umwimerere wayo wose, igihe n’imimerere yanditswemo, icyo igamije n’uko ihuzwa n’ibindi bimenyetso. Kuba inyandiko yarasakaye cyane cyangwa kuba umwanditsi yemera ko ari iye ntibihita byemeza ukuri kwa buri kirego kirimo.
Mu gihe urubanza rutararangira, umucamanza ashobora gufata ibyemezo by’agateganyo bireba ababuranyi, abana cyangwa umutungo. Ashobora kugena urera abana by’agateganyo n’uruhare rwa buri mubyeyi mu kubatunga; ashobora kandi, bibaye ngombwa, kwemerera umwe kuba ahandi cyangwa gutegeka undi kuva mu rugo hakurikijwe amategeko.
Ibi byemezo ntibiba bivuga ko urubanza rw’ubutane rwarangiye. Biba bigamije kurinda abantu, abana n’umutungo mu gihe urukiko rugisuzuma ikibazo nyamukuru.
Gusaba kubona umwana bisobanura iki?
Amakuru avuga ko Idrissa yasabye urukiko kwerekwa umwana akwiye gutandukanywa n’ikibazo cy’ubutane ndetse n’icyo kumenya se w’umwana. Iyo isano y’umubyeyi n’umwana yemewe n’amategeko, uwo mubyeyi afite uburenganzira n’inshingano ku mwana n’ubwo atabana na we cyangwa yaba afitanye amakimbirane n’undi mubyeyi.
Itegeko riteganya ko, mu gihe cy’ubutane, umubyeyi utarashinzwe kubana n’ abana, agumana uburenganzira bwo kubasura, kuvugana na bo cyangwa gusurwa na bo. Umucamanza ni we ugenera ubwo burenganzira uburyo bukwiye bwo kubahirizwamo. Urukiko rushobora no kugena ko abana barerwa n’undi mubyeyi, n’undi muntu cyangwa ko ababyeyi basangira uburere, iyo ari byo biri mu nyungu zisumba izindi z’abana; nyuma yo kumva ibitekerezo byabo bitewe n’imyaka n’ubushobozi bwabo.
Itegeko rivuga kandi ko ababyeyi batandukanye bakomeza kugira uburenganzira bwo kugenzura uko abana bafashwe n’uko barerwa, hatitawe k’uwashinzwe kubarera. Bakomeza kandi kugira inshingano yo gutanga indezo hakurikijwe ubushobozi bwabo.
Bityo, kuba Idrissa asaba kubona umwana ntibihita byemeza ko Vestine yamubujije kumubona mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibyo Vestine yanditse, ko yirinze kumwereka umwana mu gihe cy’ubushyamirane, ategereje igihe cy’umutuzo, bishobora gufasha gusobanura imimerere yabayeho, ariko urukiko ni rwo rugena agaciro kabyo. Rubanza gusuzuma imimerere y’umwana, umutekano we, ubuzima bwe, isano asanzwe afitanye na buri ruhande n’uburyo bwo kumusura butamuhungabanya. Uburenganzira bw’ababyeyi ntibugomba gushyirwa hejuru y’inyungu z’umwana.
DNA n’uburenganzira ku buzima bwite n’inyungu by’umwana
Ikizamini cya DNA ni ikimenyetso cya gihanga gishobora gufasha urukiko kwemeza cyangwa guhakana isano y’umwana n’uwitirirwa kuba umubyeyi. N’ubwo Vestine mu nyandiko ye yita umugabo uvugwa ‘papa w’umwana’, kuba Idrissa yarasabye DNA, nk’uko byatangajwe, ntibihita byemeza ko umwana atari uwe, ko habaye ubusambanyi cyangwa ko undi mubyeyi yabeshye. Amagambo ya Vestine ni kimwe mu byo urukiko rushobora gusuzuma; isano yemezwa hashingiwe ku mategeko, ku bimenyetso bya gihanga iyo bikenewe no ku bindi bimenyetso biri muri dosiye.
Iyo umwana yavutse ku bashyingiranywe mu gihe babana, itegeko riteganya ko umugabo wa nyina ari we ufatwa nka se. Ryongeraho ko umwana uvutse nyuma y’umunsi wa 180 ukurikira ishyingirwa cyangwa mu minsi 300 ikurikira iseswa ryaryo afatwa nk’uwasamwe mu gihe abashyingiranywe babanaga, keretse hagaragajwe ibindi bimenyetso bishingiye ku bumenyi.
Ni yo mpamvu igihe umwana yavukiye ugereranyije n’igihe ishyingirwa ryabereye ari ikintu cy’ingenzi mu kumenya amategeko akurikizwa. Ntitwabishingiraho muri iyi nkuru tutarabona inyandiko z’irangamimerere cyangwa ibyo ababuranyi bashyikirije urukiko.
Itegeko ryemera ko umugabo ashobora kwihakana umwana mu bihe biteganywa n’amategeko, birimo igihe ibipimo by’uturemangingo ndangasano cyangwa ibindi bimenyetso bya gihanga byemeza ko atari se. Naho ku mwana uvuka ku bantu batashyingiranywe, itegeko ryemera ko isano ya se cyangwa nyina ishobora kugaragazwa na DNA yakozwe ku bwumvikane bw’abitirirwa kuba ababyeyi cyangwa yategetswe n’urukiko.
Iyo ikirego kigamije kwihakana umwana, itegeko rigena ko gitangwa mu gihe kitarenze amezi atandatu abarwa kuva umunsi uwitwa se cyangwa nyina yamenyeye ko umwana atari uwe. Urukiko ni rwo rugomba kugena niba icyo gihe cyubahirijwe n’ingaruka z’ibimenyetso byatanzwe.
DNA irimo amakuru yihariye cyane ku muntu. Gupimwa kwayo kugomba gukorwa mu buryo bwemewe, n’ikigo kibifitiye ubushobozi kandi hakabungabungwa ukuri kw’icyitegererezo kuva gifashwe kugeza ibisubizo bitanzwe. Iyo ababuranyi batabyumvikanyeho, urukiko rushobora gusuzuma niba gupimwa ari ngombwa kandi kugatanga amabwiriza akwiye.
N’ubwo ikibazo cyaba gikurikiranywe cyane mu itangazamakuru, umwana ntakwiye guhindurwa ikimenyetso cyo gutsinda impaka z’abantu bakuru. Izina rye, ifoto, amakuru y’ubuzima n’ibisubizo bya DNA bigomba kurindwa. Icyemezo cyose kimureba kigomba kubanza kurebera ku nyungu ze zisumba izindi, aho kurebera ku nyota y’amakuru y’abakoresha social media.
Ingaruka z’ubutane
N’ubwo ikirego cyaba cyaratanzwe n’umwe, gishobora guhinduka ubutane ku bwumvikane iyo uregwa yemeye ko ikirego gifite ishingiro kandi akemera ubutane. Itegeko risaba ko abashyingiranywe bageza ku rukiko ubwumvikane bugaragaza ingaruka z’ubutane, cyane cyane ibijyanye no kwita ku bana n’imicungire y’umutungo wabo. Bagomba kubarura umutungo, kugaragaza agaciro kawo no kugena imigabane hakurikijwe uburyo bw’imicungire y’umutungo bahisemo.
Iyo Urukiko rumaze gutanga ubutane, urubanza rumaze kuba ndakuka, ishyingirwa riraseswa kandi buri wese aba ashobora kongera gushyingirwa no kwandikwa mu irangamimerere. Umutungo ugabanywa hakurikijwe uburyo bw’imicungire y’umutungo abashyingiranywe bahisemo n’ibimenyetso bigaragaza umutungo ugomba kugabanywa.
Ku bana, ihame rikuru ni uko inyungu zabo zisumba izindi. Ubutane bw’ababyeyi ntibukuraho inshingano zo kubarera, kubatunga, kubigisha no kubitaho. Urukiko rushobora kugena uwo abana babana na we, uburyo undi ababona n’uruhare rwa buri wese mu byo bakeneye. Ni yo mpamvu abana batagomba gukoreshwa nk’intwaro mu mpaka z’ababyeyi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Nyirantarengwa zikwiye kubahirizwa n’itangazamakuru na social media
Kuba umuntu azwi ntibimwambura uburenganzira ku buzima bwite, ku cyubahiro no ku izina ryiza. Inyungu rusange yo gusobanura amategeko cyangwa kuvuga ko hari ikirego mu rukiko ntihwanye no gutangaza buri kintu cyose cyo mu rushako.
Abanyamakuru, abakora ibiganiro kuri YouTube n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye:
- gutandukanya ibyemejwe n’urukiko, ibyo uruhande rwivugiye n’ibihuha;
- kutemeza ko umwe yakoze ubusambanyi, ihohoterwa, uburiganya cyangwa ikindi gikorwa gikomeye igihe bitabahamijwe;
- kudatangaza inyandiko z’urukiko, ubutumwa bwite, amakuru y’ubuzima cyangwa ay’abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
- guha impande zombi amahirwe yo kugira icyo zivuga no gukosora amakuru atari yo;
- gukoresha imvugo idaca urubanza kandi itabangamira icyubahiro cy’ababuranyi.
Kwandika ngo “amakuru avuga ko” ntibihita bikuraho inshingano yo kugenzura ukuri. Uwatangaje ibinyoma bishobora kwangiza icyubahiro cy’undi ashobora kubibazwa, bitewe n’ibyatangajwe, uburyo byatangajwemo n’ingaruka byateje.
Umusozo
Ibibazo bivugwa hagati ya Ishimwe Vestine na Ouedraogo Idrissa bigomba gusigara mu maboko y’urukiko, aho buri ruhande rufite uburenganzira bwo kumvwa no gutanga ibimenyetso. Impamvu y’ubutane, uburenganzira bwo kubona umwana, niba DNA ikenewe n’icyo ibisubizo byayo byaba bivuze ntibikwiye gusimburwa n’imanza zo kuri social media.
Isomo ry’amategeko ni iri: umwe mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane nubwo undi atabwemera, ariko agomba kugaragaza impamvu yemewe n’amategeko akayihamya. Umubyeyi ashobora gusaba kugenerwa uburyo bwo kubona umwana, ariko inyungu z’umwana ni zo zibanza. Ikizamini cya DNA na cyo ni ikimenyetso gishobora gusabwa cyangwa gutegekwa n’urukiko; kugisaba ubwabyo si icyemezo cy’uko umwana atari uw’uwitwa se. Ibyemezo bifatwa n’urukiko hashingiwe ku mategeko n’ibimenyetso, si ku bwinshi bw’abatanze comments.
Icyitonderwa*: Iyi nyandiko igamije gutanga amakuru rusange ku mategeko. Ntigamije guca urubanza ku baburanyi, gusimbura inama yihariye y’umunyamategeko cyangwa kwemeza amakuru atarashyizwe mu cyemezo cy’urukiko.*
Follow the story
About this article
- Length
- 1,987 words · 10 min read
- Published
- September 21, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke