Abagore babiri bagwiriwe n’ikirombe barapfa
AI summary
Karongi: Uwineza Colette na mugenzi we Uwajeneza Donatha, bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’ubwubatsi bahita bapfa.
Iyi mpanuka yishe Uwineza Colette w’imyaka 20 y’amavuko na mugenzi we Uwajeneza Donatha bari mu kigero kimwe cy’imyaka, yabereye mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karere ka Karongi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana yabwiye UMUSEKE ko aba babyeyi bombi bagiye gutunda amabuye bahonda akavamo amabuye mato bita (gravier) binjira mu kirombe kibagwaho.
SSP Hamdun avuga ko iki kirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye y’ubwubatsi ari icy’uwitwa Mukasheri Pélagie kandi ko nyiracyo afite ibyangombwa byo gucukura amabuye akaba afite n’ubwishingizi.
Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko basaba abaturage kutishora muri ibi bikorwa kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Polisi ivuga ko yahagurukiye abaturage basigaye bigabiza imirima bakayicukuramo amabuye y’agaciro batabyemerewe.
Umuvugizi wa Polisi asaba ba nyiri birombe kujya babyubakira, kandi bagashyira abakozi babo mu bwishingizi.
Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Karongi
Follow the story
About this article
- Length
- 163 words · 1 min read
- Published
- November 3, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke