Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal
AI summary
Perezida Paul Kagame, ku wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Cheikh Niang, baganira ku buryo bwo gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Cheikh Niang unafite mu nshingano ibikorwa byo kwihuza kwa Afurika n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 7 Ukwakira, u Rwanda na Senegal bahuriye mu gikorwa cyo gutangiza Inama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho y’ibihugu byombi ishinzwe ubufatanye.
Muri iyo nama yabereye i Kigali, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mashya 11 agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano arimo: ayerekeye ibiganiro no guhana inama mu bya politiki, amasezerano mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, ayo mu rwego rw’ubukerarugendo, urubyiruko, umuco n’ubugeni ndetse na siporo.
Hasinywe kandi imbanziriza maserano mu bijyane n’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi n’ibijyanye n’ubuziranenge.
Hasinywe kandi amasezerano ajyanye no gufashanya mu mategeko n’ibireba abanyabyaha harimo kohererezanya abakekwaho ibyaha ndetse no guhanahana abantu bakatiwe ibihano.
Aya yaje yiyongera ku yandi yasinywe arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Radio Television Sénégalaise.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 206 words · 1 min read
- Published
- October 8, 2026
- Byline
- MUGIRANEZA THIERRY
- Source
- Umuseke