IzzoEvents: Igisubizo gishya ku bakunzi b’imyidagaduro n’abategura ibitaramo mu Rwanda
AI summary
Mu Rwanda, urwego rw’imyidagaduro rurakura umunsi ku wundi ndetse rufata umwanya munini mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko. Yaba ari ibitaramo by’abahanzi bakomeye, ubusabane bwa muzika, iby’urwenya, imikino cyangwa se imurikabikorwa, abantu baba bafite inyota yo kumenya aho ibirori byabereye ndetse n’ibizabamo.
Kugira ngo ibi byose byorohere buri wese, hiyambajwe ikoranabuhanga havuka urubuga rushya rwiswe IzzoEvents. Uru rubuga ruje gukemura ikibazo cy’abibazaga aho basohokera ndetse rukanunganira abategura ibitaramo babuze aho babimenyekanisha mu buryo bwagutse.
Menya igitaramo kikwegereye bitakugoye
Ese wajyaga wibaza aho uza gusohokera muri ‘Weekend’ ukabura igisubizo, cyangwa ugahamagara inshuti zawe zikakubwira ko na zo ntabyo zizi? Ubu siko bimeze! Ukanze kuri www.izzoevents.com, urahita ubona amakuru yose ajyanye n’ibitaramo, ibirori n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro biteganyijwe mu Rwanda.
Uru rubuga ruzajya rworohereza cyane abakunzi b’imyidagaduro kuko aho gushakisha amakuru hirya no hino, ubu byose byashyizwe hamwe. Bivuze ko ushobora kumenya ibirori byose biri imbere mbere y’igihe.
Amahirwe adasanzwe ku bategura ibitaramo
IzzoEvents ntiyatekereje ku basohoka gusa, kuko n’abategura ibirori bahawe umwanya wabo wihariye. Umuntu wese wateguye igitaramo ashobora kwinjira kuri uru rubuga, agakurikiza amabwiriza yoroheje maze agashyiraho igikorwa cye ku buntu.
Ibi ni inkuru nziza cyane ku bahanzi, abategura ibitaramo (Promoters), aba DJs, utubyiniro (Clubs), amatorero, ndetse n’abategura inama n’amaserukiramuco makuru kuko ubu babonye uburyo bwagutse bwo kugeza ibikorwa byabo ku mbaga y’abantu benshi.
Kuki uru rubuga ruje mu gihe nyacyo?
Nk’uko bigaragazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwakira Inama n’Ibitaramo mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau), u Rwanda ruri ku isonga mu kwakira ibirori n’inama mpuzamahanga.
Umujyi wa Kigali n’izindi ntara bamaze kwiyubaka mu bikorwaremezo bishobora kwakira abantu benshi kandi neza. Aha twavuga nka BK Arena, Kigali Convention Centre, Stade Amahoro, ndetse na za hoteli zitandukanye. Uru rubuga rwa IzzoEvents rero ruje runganira iyi ntera u Rwanda rugezeho mu kwakira ibirori, rworoshya ihererekanyamakuru ku byerekeye imyidagaduro.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 299 words · 1 min read
- Published
- September 26, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke