Umuryango wasabwe kwita ku bageze mu zabukuru
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye umuryango by’umwihariko abakiri bato kumva no kwita ku bageze mu bazukuru.
Ibi yabigaritseho mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rutunga,ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2026,u Rwanda rwizihizaga mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru.
Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubunararibonye bw’abageze mu zabukuru,umusingi w’iterambere rirambye.”
Ukaba wahujwe n’kwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2027-28.
Bamwe mu bageze mu zabukuru bishimira ko bashyiriweho umunsi wabahariwe ndetse bashima uko Leta ibitaho.
Mvuriyanka Faustin ni umusaza w’imyaka 85 yagize ati “Leta yanyitayeho,nkora mu muhanda nkora muri VUP,amwe nkayajyana mu rugo andi nkayajyana muri SACCO.Nari mu nzu y’amategura,ngura amabati ndasakara,amategura nyakuraho. Umugore yaramugaye,bakajya bamushyiriraho amafaranga.”
Undi ati “Ndashimira Perezid awa Repubulika ,nta nka nagira kandi niyo nari mfite yarapfuye.Ndishimye cyane bakaba bongeye kunshumbusha,nkaba ngiye kongera kunywa amata.Ubuyobozi ndabushimye cyane.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye umuryango by’umwihariko abakiri bato kwita ku bageze mu zabukuru.
Ati “Kwita ku bageze mu zabukuru si inshingano za leta gusa, ni inshingano z’umuryango cyane cyane abana ku babyeyi babo.Nta gahunda n’imwe leta yakora, yasimbura urukundo n’ubwitange abana n’abazukuru bagirira abageze mu zabukuru.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye ababyeyi kandi gutoza abana babo kurangwa n’indangagaciro zikwiiriye umunyarwanda.
Akomeza agira ati “Ndongera kwibutsa nanasaba umubyeyi wese twongere dusubire mu nshingano. Dufite byinshi dukora,bihangayikishe ariko inshingano dufite nk’ababyeyi ni ukurera abana bacu.Twegere abana bacu tubatoze gukunda umurimo,gukunda igihugu, no kwiyubaha no kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Abana bacu bagomba gukura bafite ibibaranga kandi batagomba gutatira.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abageze mu zabukuru basaga ibihumbi 927 bangana na 6,4% by’abaturage bose.
Uyu munsi ukaba wizihijwe, bamwe mu bageze mu zabukuru bahabwa inka, imirasire y’izuba ndetse na matera zo kuryamaho.
Bamwe mu bageze mu zabukuru baremewe bahabwa amatungo n’ibindi bitandukanye
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 300 words · 2 min read
- Published
- October 6, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke