Uruganda rwafashwe n’inkongi
*Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026,ububiko bw’uruganda rwa Zara Imvestiment Ltd ruherereye i Masoro mu cyanya cy’inganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro. *
Ni inkongi yatangiye mu masaha ya mu gitondo ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe . Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi n’agaciro k’ibyo yangije.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellaris, yavuze ko Polisi yihutiye kujya kuzimya inkongi.
Ati “Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi ndetse n’ubutabazi,twatabaye, tujya kuzimya inkongi,aho bigeze nta handi hakongera gushya .”
Akomeza ati “ Kubera ububiko bw’ifumbire,ibigori, bisaba kuzimya ushyiramo amazi,turizera ko ntahandi hakongera gufatwa.Umuriro wacogoye,igisigaye ni ukurangiza.”
CIP Gahonzire avuga ko Polisi isanzwe itanga amahugurwa yo kuzimya inkongi.
Ati “Ubusanzwe Polisi ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi,ritanga amahugurwa k ubuntu,Duuhugura cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi,inganda,aamahoteri,Resitora,amavuriro,tukabahugura uko bazimya inkongi,ikiyitera,kuyirwanya ariko cyane tukabigisha uko bakoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.”
Inyubako za Zara Investment zaherukaga kwibasirwa n’inkongi y’umuri muri Nyakanga uyu mwaka.
Icyo gihe zakoreragamo ibigo nka Masaka Farms Factory, ETG Agri Inputs Ltd n’ububiko bw’Abashinwa babikamo liqueur n’ibisuguti.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi Polisi yazimije inkongi
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 184 words · 1 min read
- Published
- October 5, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke