ADEPR ivuga iki ku kuba Abapasitori bayo baragiye gutorezwa i Nkumba
Mu ntangiriro z’Ukwezi ku Ukwakira uyu mwaka Abashumba b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) bitabiriye Itorero ry’igihugu ryabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera. Iri torero ryamaze iminsi itandatu, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 10 Ukwakira, 2026. Ni na ryo dini rya mbere rifashe abashumba bakajya mu itorero, aho bajya […]
Mu ntangiriro z’Ukwezi ku Ukwakira uyu mwaka Abashumba b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) bitabiriye Itorero ry’igihugu ryabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera. Iri torero ryamaze iminsi itandatu, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 10 Ukwakira, 2026.
Ni na ryo dini rya mbere rifashe abashumba bakajya mu itorero, aho bajya kwigishwa indangagaciro na za Kirazira z’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu ndetse n’izindi gahunda zitandukanye zireba igihugu.
Ubwo bari muri iryo torero, umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko iri torero ryateguwe kugira ngo abaryitabiriye basobanukirwe neza ibyasenye u Rwanda n’Abanyarwanda, bityo bibafashe gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda.
Ati* “Iri torero ryateguwe hagamijwe gufasha abashumba n’abo bayobora kumenya amateka y’igihugu, bakamenya ibyasenye igihugu n’Abanyarwanda ndetse bikabafasha gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda kugira ngo dufatanye kubaka u Rwanda twifuza.”*
Bamwe bashimye intambwe ADEPR yateye abandi bararinenga
Ubusanzwe itorero rya ADEPR rizwiho kugira amahame arimo n’abuza abayoboke baryo kwambara imyenda igaragaza imususire y’umubiri irimo amapantalo ku bagore n’abakobwa, amajipo cyangwa amakanzu magufi,gusuka imisatsi n’andi asunikira umukirisitu mu mahame ngengamyitwarire y’iri dini.
Gusa icyatangaje abantu, ni uburyo abashumba b’abagore b’iri torero bagaragaye bambaye ipantalo ubwo bari mu itorero ,bagashinja abashumba kuvanga idini na Poltiki.
Uwiyita Umwungeri kuri X yagize ati “ADEPR nayo yarinjiriwe? Ubwo se agakiza kavangwa na Politiki gute?”
Undi nawe wiyita Rwanda_Says ati “Hehe, no kongera guteranya inama ngo bagiye guhana umukristo w’umugore wambaye ipantalo.”
Undi nawe ati “bagore ba ADEPR bamaze imyaka babuzwa ipantalo, none abashumba bagiye kwambara ipantalo za gisirikare?”
“Ko bigeze ku itorero ry’igihugu ipantalo iremewe, ariko mu rusengero itemewe.”
Gusa hari bamwe bagaragaje ko ADEPR iri mu nzira nziza zo kubaka igihugu kizira ivangura.
Umwe yagize ati “ Ni byiza ADEPR yemeye ko bamwe mu bashumba bayo bagize uruhare muri Jenoside, none iri gukosora amateka.”
Undi ati”Idini no kubaka igihugu bishobora kujyana, si ngombwa ko bitandukana”
ADEPR ibivugaho iki ?
Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR , Pasiteri Rutagarama Eugène, yabwiye UMUSEKE ko kuba abashumba ba ADEPR baragiye gutorezwa inkumba bidakwiye guca igikuba.
Ati “Ni igipimo cyerekana ko akazi ka gihari. Kujya kwiga amateka y’igihugu cyacu,bihurira he na Politiki? Reka bibe Plitiki,Politiki ikubwira kubana neza n’uwo muturanye, Politki ikubwira gukundana,Politiki ikubwira gukorera ku muhigo,iyo Politiki ni mbi he ?
Akomeza ati “Icyaha cyaba ari ikihe mu gihe ari iyo kubaka Itorero, Abanyarwanda,kubaka umubiri wange,kubaka igihugu .Twahavanye icyifuzo ngo ni gute umunyarwanda yaca aha?”
Ubwo yasozaga itorero ry,aba bashumba ba ADEPR,Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu,Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye uruhare ADEPR igira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo uburezi, ubuvuzi n’izindi gahunda zifasha imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yanashimye uburyo iri torero ryitwaye mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, agaragaza ko ryafashe imyanzuro ikomeye yo kwemera amakosa yakozwe na bamwe mu bari abayobozi baryo no kuyakosora.
Ati “Ni mwebwe tubona mufite urugendo mwakoze kurusha andi madini n’amatorero. Ibyo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, kwiyemeza, gukosora no gufata inzira ikwiriye.”
Yakomeje ati “Ntabwo mwagiye mu murongo wo gutsimbarara ngo aba bantu bamwe na bamwe barabasebya, babeshyera itorero, bararyikoma, bararihimbira, barakabya nk’uko tubibona mu madini amwe na mwe.”
Dr Bizimana yavuze ko ADEPR yicaye ikisuzuma, ikemera ko mu mateka yayo habayemo abashumba bakoze Jenoside, maze ifata umwanzuro wo kubambura ubushumba n’izindi nshingano kubera uruhare bayigizemo.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 536 words · 3 min read
- Published
- November 6, 2026
- Byline
- Ange Eric Hatangimana
- Source
- Umuseke