Amavubi y’Abagore yizeye kuzagarikira Ethiopia i Kigali
Mu gihe habura amasaha asaga 24 ngo u Rwanda rukine na Ethiopia mu gushaka itike y’Imikino Olempike 2028 mu Bagore izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakinnyi n’umutoza ba She-Amavubi, bafite icyizere cyo kuzasezerera abanya-Ethiopia.
Kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’igitondo, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi], yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko icakirana na ngenzi yayo yo muri Ethiopia.
Ni imyitozo yibanze ku mikinire y’umukino w’ejo, aho umutoza yakoze ku buryo bwo kurema igitego, kwihutisha imipira batse no kugarira neza, cyane cyane ku mipira iteretse.
Aganira na UMUSEKE, Casa Mbungo André utoza iyi kipe y’Igihugu, yavuze ko bafite icyizere cyo kuzatsinda Ethiopia n’ubwo batirengagiza ko bazaba bakina n’ikipe ikomeye.
Uyu mutoza yakomeje avuga ko mu minsi amaranye n’aba bakobwa, hari ibyo kwishimira bakozeho kandi ko bagenzi babo babonye amakipe hanze y’Igihugu, hari ibyo bungutse kandi ari inyongera nziza kuri bagenzi babo bakina imbere mu Gihugu.
Ati “Urebye muri rusange bimeze neza. Tumaze hafi icyumweru turi kwitegura, kandi ndabona birimo kugenda neza.”
Mbungo yakomeje avuga ko kuba harimo abakinnyi benshi ba Rayon Sports WFC na Police WFC kandi bari bamaze iminsi bari mu marushanwa, ari ikintu cyiza cyamufashije kuko bari bamaze iminsi bafite imikino mu maguro.
Agaruka kuri Zawadi, Emeline ‘Luvumbu’ na Florentine ‘Kalaba’ bose bakina hanze y’u Rwanda, yavuze ko yizeye ubunararibonye bungutse n’ubwo batarahamara igihe.
Ati “Ntabwo baramara igihe kinini kuko bamaze nk’ukwezi bagiye. Ariko nibaza ko ari inyongera nziza baje gufasha abandi kandi ni abakinnyi narinsanganywe no mu mikino iheruka irimo uwa Misiri. Bafite ubunararibonye ku buryo bashobora kuzagira icyo batanga ku mukino dufitanye na Ethiopia.”
Abajijwe ku byo yibanzeho mu myitozo akurikije uko Ethiopia ikina, uyu mutoza yavuze ko bazi neza ko ari ikipe nziza mu guhererekanya imipira migufi [short passes], bityo ko bo bize uburyo bwo gufunga imyanya yo gucishamo iyo mipira ndetse baniga uko bazihutisha imipira bazaba babashije kwaka.
Kepiteni wa She-Amavubi, Ndakimana Angeline, yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira, avuga ko we na bagenzi be Atari ubwa mbere bagiye gukina n’iyi kipe kandi ko biteguye kuzakora byose kugira ngo bayisezerere.
Ati “Njyewe na bagenzi banjye tumeze neza. Twebwe icyo turi gukora, ni ukumva neza ibyo duhabwa n’abatoza. Ibyo bamaze iminsi badukosoramo, mbese tumeze neza twiteguye neza umukino w’ejo.”
Yakomeje avuga ko we na bagenzi be basanzwe uko Ethiopia ikina kandi biteguye guhangana nayo kuri buri kimwe bizabasaba kugira ngo bayisezerere. Yavuze ko bazi neza ko ari ikipe izi guhererekanya neza ariko ko kuba bazi uko ikina ari intwaro ndetse bazi intege nke zayo.
Pendo yavuze kandi ko ku giti cye abona urugendo rwo gushaka itike y’imikino Olempike, abona rugendeka kandi biteguye kurutangira neza.
Abarimo uyu kapiteni wa She-Amavubi, Emeline, Florentine ndetse na rutahizamu, Zawadi, batumiye Abanyarwanda babasaba kuzaza kubashyigikira, babizeza ko bazabaha ibyishimo nk’uko basaza babo bamaze iminsi babigenza.
Bakoze ku myitozo irimo kugarira neza Umutoza yabaga abereka uko yifuza ko babigenza Jeannette ‘Military’ akina hagati afasha ba myugariro Gikundiro ari mu bakina hagati mu kibuga Umutoza yagiye abereka uko bagomba kwitwara mu gihe bafite umupira Lydia ni umwe muri ba myugariro beza ruhago y’u Rwanda y’abagore ifite Immaculée wa APR WFC, ni umwe muri ba myugariro bashobora kuzaba bari mu kibuga ejo Emeline ‘Luvumbu’ ukina muri Espagne, ni umwe mu beza baca ku ruhande mu busatirizi Pendo na bagenzi be ubwo babuzaga igitego kujya mu izamu Imyitozo ya nyuma yarimo ishyaka
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 552 words · 3 min read
- Published
- October 6, 2026
- Byline
- HABIMANA Sadi
- Source
- Umuseke