Abanyarwanda batahutse mu byo ‘babeshywe harimo ko mu Rwanda batarya’
*Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2026, u Rwanda rwakiriye Abaturage barwo 39 batahutse bava mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira wa Demokarasi ya Congo, bakiriwe ku mupaka wa Rusizi I, mu karere ka Rusizi. *
Bamwe muri aba Banyarwanda barimo abahungiye muri Congo mu 1994 ari bato behetswe n’ababyeyi babo kimwe n’abahavukiye mu mashyamba ya Congo, bavuga ko mu byo babwiwe harimo ko mu Rwanda batarya, ngo nibataha ntibazabona ibiryo nk’ibyo babonera mu mashyamba.
Nshimiyimana Jean Claude wo mu karere ka Rwamagana, wahunganye n’ababyeyi be akiri umwana muto bamuhetse mu mugongo, ati “Twahunze mu 1994 ndi umwana ababyeyi bampetse, bo baje gupfa. Mba naratashye kera, ariko amakuru baduhaga batubwira ko nta muntu utaha ngo agire amahoro bahita bamwica.”
Maombi Francine ni umunyarwandakazi wavukiye mu mashyamba ya Congo mu 1998, yememza ko abana bavukiye yeyo babeshywa ko mu Rwanda batarya, icyakora yavuze ko ibyo yabwiwe byose ari ibinyoma.
Ati “Navukiye muri Congo, ababyeyi banjye ni Abanyarwanda, twatinze gutaha kubera ibinyoma batubwiraga ko mu Rwanda batarya, turambiwe intambara za buri mwanya none dutashye mu rwatubyaye.”
Aba Banyarwanda bakomeza bavuga ko uyu munsi bageze mu gihugu cyababyaye basanze hatandukanye n’ibinyoma babwirwaga, ko ingamba bazanye ari ugukora bakiteza imbere bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu.
Rwango Jean de Dieu Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe wahagarariye, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi muri iki gikorwa cyo kwakira aba Banyarwanda batahutse, mu butumwa yatanze yamaze impungenge abatahutse ko baje mu gihugu cyunze ubumwe, cyuzuyemo amahoro n’umutekano.
Ati “Icyo bahuriraho ni uko bari bafite abantu babashuka. Ubutumwa tubaha ni uko u Rwanda rugendwa, rutekanye rurimo amahoro, Abanyarwanda bunze ubumwe.”
Kuva uyu mwaka wa 2026 watangira kugeza ubu, ku mupaka wa Rusizi I, hamaze kwambuka Abanyarwanda 391 batahutse bavuye mu mashyamaba ya Congo, aho bari barahungiye, iki cyiciro cyakiriwe uyu munsi ni icya 10.
Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Congo, banyuze ku mupaka wa Rusizi I mu karere ka Rusizi bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, mu murenge wa Nkungu, bakahamara igihe gito bigishwa uburere mboneragihugu, bagafashwa kubona ibyibanze birimo ubwisungane mu kwivuza, hanyuma bagasubizwa mu miryango yabo.
Abamaze kunyura muri iyi Nkambi ya Nyarushishi ni 3,215.
Abatahutse bishimira ko bageze mu gihugu cy’ababyeyi babo
MUHIRE Donaien
UMUSEKE.RW/RUSIZI
Follow the story
About this article
- Length
- 359 words · 2 min read
- Published
- October 22, 2026
- Byline
- MUHIRE DONATIEN
- Source
- Umuseke