Mu 2025-2026: Urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije RIB dosiye 15 za Ruswa
Umuvunyi Mukuru,Nirere Madeleine,yagaragaje urwego rw’umuvunyi rwohereje dosiye 15 z’abakekwaho ruswa mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu mwaka wa 2025/26.
Yabitangaje ku wa 22 Ukwakira 2026 ubwo yagezaga raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2025/26 ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’ibikorwa bya 2026/27.
Muri iyi raporo yagaragaje ko Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ku madosiye 49 akekwaho ibyaha bya ruswa arimo 15 yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, izindi zishyikirizwa izindi nzego, ndetse eshatu ziracyakurikiranwa.
Muri ayo madosiye abashyikirijwe inzego ni abantu 41, barimo umunani bagikurikiranwa. Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko abo bagizwe n’abagabo 37 n’abagore bane.
Muri dosiye 15 zoherejwe muri RIB, dosiye 8 zikurikiranywemo ibikorwa byo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke, dosiye 4 zikurikiranywemo ibikorwa byo gusaba, kwakira no gutanga indonke na dosiye
Muri uyu mwaka wa 2025-2026, Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rwakiriye ibibazo bingana na 3.106 byose hamwe bikubiye mu byiciro bitandukanye.
Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rwagejejweho n’abaturage ibibazo mu nyandiko mu mwaka wa 2025-2026 ari 500 byiyongera ku bibazo 161 byaribigikurikiranwa mu mpera z’umwaka wa 2024-2025, byose hamwe bikaba 661.
Rugaragaza kandi ko Imanza 556 zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, zisanga izindi 334 zari zitarasesengurwa mu mwaka wa 2024-2025 zose hamwe ziba imanza 890.
Ibibazo byakiriwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu nyandiko harimo ibijyanye n’ubutaka, imibereho myiza, gusaba ko imanza zirangizwa n’ibindi bibazo bitandukanye.
Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka ari 250 kuri 661, bingana na 37.8% by’ibibazo byose, ari na byo biza ku isonga mu byiciro by’ibibazo byagejejwe ku Urwego rw’Umuvunyi
Umuvunyi Mukuru,Nirere Madeleine, agaragaza ko ibibazo by’izungura no gucunga umutungo w’abashyingiranywe biza mu bibazo bikunze kugezwa ku rwego rw’Umuvunyi.
Ati “Izungura ry’umutungo, gucunga umutungo w’abashyingiranywe, iyandikisha ry’ubutaka ritakozwe na ba nyirabwo, kudakora ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo ku gihe cyangwa rikaba ryarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikavamo amakimbirane.”
Akomeza ati “Hari kandi n’ibibazo bishingiye ku makimbirane avuka hagati y’abaturanyi bahuje imbibi z’ubutaka zidahura n’ibiri ku byangombwa cyangwa kurengera imbibi.”
Mu mwaka wa 2025-2026, Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rwakiriye ibibazo 556 byerekeye imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, izo manza ziyongera ku manza 334 zari zigisesengurwa mu mwaka wa 2024-2025, zose hamwe ziba imanza 890.
UMUSEKE.RW
Follow the story
About this article
- Length
- 347 words · 2 min read
- Published
- October 23, 2026
- Byline
- TUYISHIMIRE RAYMOND
- Source
- Umuseke